Ku wa 19 ukwakira 2022 hatangiye umwiherero w’abapadiri ba Arkidiyosezi ya kigali ku icungamutungo, kugira ngo barebere hamwe uko umutungo wa Kiliziya ubungabunzwe. Uyu mwiherero umaze iminsi itatu waberaga muri Centre Saint Paul. Umwiherero w’uyu mwaka wa 2022 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gucunga neza umutungo wa Diyosesi ni ikimenyetso kigaragaza Kiliziya igendera hamwe.” Atangiza uyu mwiherero, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yibukije ko ikenurabushyo n’umutungo bijyana. Iyo ikenurabushyo rikozwe neza n’umutungo uraboneka kandi ukabungwabungwa neza, yibukije kandi ko umwiherero nk’uyu ari igihe gikomeye mu ikenurabushyo rya Diyosezi yacu; tuvanamo ibitekerezo n’ingamba zo gushaka no kugenera hamwe uko tugomba kunoza uburyo bwo gushaka umutungo wa Diyosezi, kuwubungabunga no kuwukoresha mu mucyo.
Mu biganiro byatanzwe, icya mbere cyavugaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu myiherero ku icungamurungo rya 2020, hagaragajwe imbonerahamwe y’imyanzuro yafashwe mu mwiherero nk’uyu wabaye mu mwaka wa 2020, hibutswa ko ari imyanzuro ireba umwaka wa 2019. Hagaragajwe kandi ishusho y’umutungo wa Arkidiyosezi. Ikiganiro cya kabiri cyavugaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umutungo ucunzwe neza ni isoko y’umubano mwiza.” Hagaragajwe urugendo rwakozwe mu myaka icumi y’urugendo rwa Arkidiyosezi ya Kigali mu gushaka icungamutungo rinoze. Ni urugendo rwatangiye mu myaka ya 2008, hakorwa imyiherero yaranzwe n’intego zihariye zatumye tugera aho turi ubungubu.
Mu kiganiro cya gatatu, Bwana Innocent Nzabagerageza yafashije abapadiri bari mu mwiherero gusobanukirwa no kuzuza ibisabwa ibigo na Rwanda Revenue Authority. Ikindi kiganiro cyari kijyanye no guhangana n’ingaruka mu bwiteganyirize. Muri iki kiganiro, Bwana Innocent Habarurema uyobora Prime Insurance yerekanye uburyo abakozi bafatamo ubwishingizi n’uko bagobokwa mu bihe by’ibyago byishingiwe mu cyo bise « Family Insurance ». Hakurikiyeho ikiganiro k’Umurongo w’amategeko yubahirizwa mu bigo by’ubucuruzi. Iki kiganiro cyatanzwe na Bwana Célestin Hakizimana, DAF wa Arkidiyosezi ya Kigali, cyari kigamije gusobanurira abari mu mwiherero akamaro ka audit no kubahiriza amategeko y’imisoro.
Ikiganiro gisoza umunsi cyari : « Imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka muri Arkidiyosezi ya Kigali ». Mbere yo gusoza umunsi wa mbere, amaparuwasi 5 y’Akarere k’ikenurabushyo ka Bugesera yagaragaje uko umutungo wayo wari uhagaze ku itariki ya 31/08/2022. Mu gusoza umunsi, Nyiricyubahiro Karidinali Arkiyepiskopi wa Kigali, yashimiye abitaribiriye umwiherero, agaragaza ko inzira turimo ari nziza kandi biragaragaza ko twiteguye.Umunsi wa kabiri w’inama, abapadiri baganirijwe ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda ndetse amaparuwasi yongera guhabwa umwanya wo kugaragaza uko umutungo wayo uhagaze ari nabyo byakomeje ku munsi wa gatatu, ari nawo wanyuma w’inama.
Umwanditsi
Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE
Paruwasi Rwankuba