Abakristu ba paruwasi ya Mbogo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022 bizihije isabukuru y’imyaka 5 paruwasi yabo imaze ishinzwe. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda.
Uyu munsi wabaye mwiza cyane kuri iyi paruwasi dore ko ari mpurirane n’itariki yizihizwaho Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, akaba ari nawe murinzi w’iyi paruwasi ya Mbogo.
Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ya Mbogo yavutse ari iya 29 mu maparuwasi agize Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi paruwasi iherereye mu karere k’ikenurabushyo ka Buliza- Bumbogo. Twibutse ko Misiyoni ya Rulindo yibarutse Misiyoni ya Rwankuba ku ya 15 Nyakanga 1947 yaragijwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Ubwo Mbogo yahise iba iya Misiyoni ya Rwankuba.
Mu byishimo byinshi, abakristu b’iyi Paruwasi bari babukereye baje kwifatanya n’Umushumba wabo kwizihiza iyi sabukuru ndetse no guhimbaza by’umwihariko Mutagatifu Yohani Paulo II umurinzi wa paruwasi yabo, unafitanye amateka yihariye na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, dore ko ariwe wamuhaye ubusaseridoti ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka w’ i 1990.
Mu nyigisho ye, Arkiyepiskopi yagarutse ku mateka ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II agira ati:
“Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, mu mateka ye ni umuntu wavutse mu bihe bibi, abyiruka mu bihe by’intambara ebyiri z’isi, aho abantu benshi bapfuye, n’ibintu byinshi bigahungabana, bakabaho mu muruho, m’ubukene n’inzara. Yohani Pawulo II, yapfushije ababyeyi, n’umuryango wose akiri muto, asigara ari wenyine mu muryango. Mutagatifu Yohani Paulo wa II yari afite umugisha wo kumenya urukundo rw’Imana ndetse kandi yari afite umugisha wo kumenya Umubyeyi Bikira Mariya, kuko yari yarafashe intego igira iti ndi uwawe wese uko nakabaye! [Avuga Umubyeyi Bikira Mariya] dore ko yapfushije mama we afite imyaka icyenda gusa. (……)”
Mbere yo kugera ku musozo w’ibi birori by’isabukuru ya Paruwasi, Karidinali yabwiye abakristu ko atewe ishema no kubabwira ko kuwa 23 Ukwakira 2022, azashinga paruwasi ya Kanombe nayo yisunze Mutagatifu Yohani Paulo wa II. Paruwasi Kanombe ikaba yegeranye n’ahantu uyu mutagatifu yasomeye misa ubwo aheruka mu Rwanda 1990 i Nyandungu.
Padiri mukuru wa paruwasi ya Mbogo mu ijambo rye, yavuze ko uyu munsi bizihijeho iyi sabukuru y’imyaka 5 ari umunsi utazibagirana mu mateka. ati turashimira cyane rero Imana umubyeyi wacu yo yadushoboje tukaba tugeze kuri uyu munsi. Turashimira kandi Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda mu mirimo ye myinshi agira watugeneye uyu munsi kugirango duhimbaze ibi birori.
Mu byishimo byinshi abakristu bari bafite, umwe muri bo twaganiriye maze adusangiza imbamutima ze agira ati:
“Uyu munsi turishimye cyane kandi turashimira Nyiricyubahiro Karidinali wacu , ko yigomwe muri gahunda nyinshi agira natwe akadutekerezaho maze akaza kwifatanya natwe muri iyi sabukuru ya paruwasi yacu, byadushimishishije cyane, byongeye kandi njyewe by’umwihariko ni ubwa mbere mbonye Karidinali. ”
Umwanditsi
TUYISENGE Jean-Claude