Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa… kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana (Tt 1,6-7)
Kuri uyu wa mbere abapadri bakorera ubutumwa mu Karere k’ ikenurabushyo Buriza -Bumbogo bahuriye muri Paruwasi ya Mbogo bitabiriye amahugurwa. Gahunda yitabiriwe n’abapadiri 23 baturuka muri Paruwasi 10 zigize ako karere Ni gahunda y’umunsi umwe igamije gufasha abapadri gukomeza kuzirikana ku isakramentu ry’ubusaserdoti nyobozi bahawe n’ uko bagomba kubaho bijyanye n’uwo muhamagaro. Insanganyamatsiko :”Identité, dignité…