Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa… kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana (Tt 1,6-7)

Kuri uyu wa mbere abapadri bakorera ubutumwa mu Karere k’ ikenurabushyo Buriza -Bumbogo bahuriye muri Paruwasi ya Mbogo bitabiriye amahugurwa.  Gahunda yitabiriwe n’abapadiri 23 baturuka muri Paruwasi 10 zigize ako karere Ni gahunda y’umunsi umwe igamije gufasha abapadri gukomeza kuzirikana ku isakramentu ry’ubusaserdoti nyobozi bahawe n’ uko bagomba kubaho bijyanye n’uwo muhamagaro. Insanganyamatsiko :”Identité, dignité et responsabilité des ministres ordonnés

Gahunda y’umunsi yatangijwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, aho mu butumwa yatanze mu gutangiza amahugurwa yagarutse ku bintu 3 byafasha umupadiri mu butumwa bwe:

1.Gukomera ku isengesho no gusengana n’ abandi bapadiri

2.Gusangirira ku meza byibura ifunguro ry’ umugoroba

3.Gusangira ubutumwa no gukora inama zihuza abapadiri bari hamwe mu butumwa.

Nyuma y’impanuro no gutangiza , gahunda y’ umunsi yakomejwe na Padri Gilbert BIZIYAREMYE akaba ari n’ umwe mu bagize akanama gashizwe amahurugurwa ahoraho y’abapadiri muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Arkiyepiskopi na padiri Gilbert Biziyaremye bayoboye amahugurwa y’abapadiri ba zone Buliza-Bumbogo

 

Padiri Jean Paul Nkundamahoro (Ruli) na

Padiri Adeodatus NDIZEYE (Munyana)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *