Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira kuko Imana ikunda utanga yishimye (2Kor 9,7)

 

Mu rwego rw’ubumwe n’ubufatanye muri Kiliziya, none ku wa 26/06/2023, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, aherekejwe n’abagize ibiro bishinzwe amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi, abahagarariye abayobozi b’ibigo b’amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi, bagejeje umusaruro w’igikorwa cy’urukundo, gitegurwa nk’uko bisanzwe mu guhimbaza icyumweru cy’uburezi Gatolika, ku Umwepiskopi wa Nyundo, Nyiricyubahiro Anaclet Mwumvaneza, hamwe n’abasaserdoti bamufasha. Ni inkunga igenewe iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Piyo wa cumi yo ku Nyundo, igizwe n’inka ebyiri, ibikoresho bitanduka, n’ibiribwa, bifite agaciro ka miliyoni 14,5. Ni ibikoresho byakusanyijwe n’abanyeshuri biga mu bigo Gatolika bya Arkidiyosezi ya Kigali. Diyosezi ya Nyundo yashimye Arkiyepiskopi wa Kigali, abo bafatanya mu mashuri n’abana bayarererwamo, uwo mutima w’urukundo, asaba abaseminari bato kwiga no gufata iyo nyigisho y’urukundo. Nyiricyubahiro Antoine cardinal kambanda, yabahaye ubutumwa bubakomeza, abaha umugisha uzabaherekeza mu bizamini barimo.

Imfashanyo yagenewe Iseminari nto ya Diyosezi ya Nyundo

 

Padiri Egide NSABIREMA

Paruwasi Rulindo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *