Yezu Umwami w’ijuru n’isi ntiyigeze yicara ku ntebe y’abami ( Papa Fransisiko)

Muri iki gihe cya Noheli duhimbaza iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo, Nyirubutungane Papa Fransisiko arasaba ko abantu bahimbaza ibi bihe bya Noheli bazirikana urukundo rw’Imana n’uburyo yicishije bugufi yemera ko Umwana wayo avukira mu kirugu. Yezu We mwami w’isi n’ijuru yirengagije icyubahiro afite mu Ijuru, aza mu isi adusanga, atureshya mu rukundo rwe.

Mu minsi 8 y’ibirori bya Noheli, ahereye kuri Mutagatifu Fransusiko wa Sales Kiliziya ihimbaza Ku itatiki ya 28 Ukuboza , papa Fransisiko yahereye kuri uwo mutagatifu avuga ku iyobera ry’ukuvuka kwa Kristu mu kiganiro mbwirwaruhame yatanze kuri uyu munsi.

Mu ibaruwa ye  yandikiye Mutagatifu Jeanne-Françoise wa Salezi, Mutagatifu Fransisiko wa Salezi yaragize ati:

” Gukunda kwitegereza kenshi akana Yezu mu kirugu niyo wageza ku nshuro ijana bisumbye kure kureba umwami w’isi wicaye mu ntebe ye ya cyami.”

Yezu umwami w’ibiriho byose yavukiye mu kiraro, yoroswa utwenda twa gikene, aryamishwa mu kiraro cy’amatungo

Dukurikije uko Mutagatifu  Luka abivuga mu Ivanjili, i kirugu ni ikimenyetso Imana yatweretse kuri Noheli, yabanje kubihishurira abashumba b’i Betelehemu, ariko kugeza n’ubu icyo kimenyetso kiracyahari kandi kizahora kifashishwa mu guhimbaza no kwibuka ukwigira umuntu k’Umucunguzi waje nk’umukene ngo yiyegereze muntu yaje gucungura.

Yezu tubona uryamye mu kirugu ni we Emanweli « Imana turi kumwe ». Niwe Mucunguzi wigize umuntu, yiyambura icyubahiro asanganywe. Mu kwicisha bugufi yerekanye atyo urukundo rubebuje rw’Imana n’uburyo ihora hafi yacu itwitaho.

Imana ntabwo ari agahato ihinduza abantu ahubwo urukunda rwayo nirwo rutureshya. Nk’uko rukuruzi ikurura icyuma kikayifataho, natwe dukwiye kwegera Umwana w’Imana tukaba umwe na we.

Ubukene bwo guha agaciro gake ibyo isi idushukisha nibwo ikirugu kitwibutsa. Ntidukwiye guhera mu byo isi irangariyemo, aho usanga abantu bavuga Noheli ko ari umunsi wo kurya neza, kwambara neza gusa, kunywa, gutembera, ikiruhuko,…. Mbese kuburyo usanga bavuga bati uyu munsi ndarya he Noheli? Ndayivumba he? Ninde urampa Noheli ?  Bikagarukira mubyo kurya no kunywa gusa.

Yego Noheli ni umunsi mukuru ariko uhimbazwa cyane kuri roho mu bwiyoroshye no mu rukundo tuzirikana ubuntu Imana itugiriye.

Papa yasoje inyigisho yo kuri uyu munsi asaba abakristu b’isi yose gusenga cyane basabira Papa Benedigito XVI urwaye  bikomeye muri iyi minsi.

Uwabihinduye mu Kinyarwanda

Diyakoni Joseph GWIZA

 

Leave a Reply