Amakuru dukesha urubuga rwa Vatikani, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022 saa 9h34 za mugitondo, nibwo Papa yitabye Imana yujuje imyaka 95 y’ amavuko. Ni nyuma y’imyaka ijya kuzura 10 yaramaze ari mu kiruhuko cy ‘izabukuru (11 Gashyantare 2013 ). Yaguye mu rugo rwa monasteri yitiriwe Bikira Mariya amwamikazi wa Kiliziya ( Mater ecclesiae), aho yabaga kuva atangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2013. Hari hashize iminsi ubuzima bwe butameze neza. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Papa Fransisiko asabye abakristu gusenga cyane basabira Papa Benedigito kuko byagaragaraga ko arembye cyane.
Ni incuro ya kabiri papa yitaba Imana hariho undi mu papa wamusimbuye. Ibi byaherukaga mu mwaka 1417.
Papa Benedigito XVI ariwe Joseph Ratsinger yavutse 1927, yahawe ubupadiri muri 1951. Yagize uruhare runini mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa Kabiri (Vatican II). Mu mwaka 1977, ku myaka 50, Papa Pawulo VI yamugize Arkiyepiskopi wa Munich, nuko nyuma y’inyumweru bike amutorera kuba umukaridinali. Mu mwaka 1981, Papa Yohani Pawulo II yamushinze kuyobora Dikasteri ishinzwe ibijyanye n’ukwemera. Imwe mu nyandiko yamenyekanye mu gihe cye ni gatigisimu ya Kiliziya gatolika , yateguwe mu gihe cy’imyaka 6, isohoka mu mwaka 1992.
Nyuma y’urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II, inama y’Abakaridinali yateranye mu mwaka wa 2005 yatoreye Cardinal Ratzinger kuba Papa, afite imyaka 78.
Dore zimwe mu nyandiko yasohoye ari Papa :
–Deus caritas est(25 Ukuboza 2005). Inyandiko ku rukundo rw’Imana
-Spe Salvi (30 Ugushyingo 2007) : inyandiko ivuga k’ukwizera
– Le sacrement de l’amour Inyandiko ya Papa ivuga kuri Ukaristiya
– Jésus de Nazareth (10 Werurwe 2011) : Papa agaruka ku buzima bwa Yezu w’i Nazareti mu bice bitatu:
- Kuva kuri batisimu kugera kuri Yezu yihindura ukundi (2007).
- Igice cya kabiri kiva kuri Yezu yinjira muri Yeruzalemu kugeza azutse ( cyasohotse kuwa kane tariki ya 10 Werurwe 2011).
- Igice cya gatatu (21 Ugushyingo 2012), Papa avuga ku buto bwa Yezu (enfance de Jésus).
– L’essence de la foi (2006 )
– Les apôtres et les premiers disciples du Christ : aux origines de l’Eglise ( 2007)
Hari n’ibindi bitabo Papa Benedigito wa XVI yasohoye akiri Karidinali :
– La foi chrétienne entre hier et aujourd’hui (2005 )
– L’Europe, ses fondements, aujourd’hui et demain (2005)
– La mort et l’au-delà : court traité d’espérance chrétienne ( 2006 )
– Catéchèse et transmission de la foi (2008)
– Ma vie : souvenirs, 1927-1977 (2005)
– Le sel de la terre : le christianisme et l’Eglise catholique au seuil du IIIe millénaire. Entretiens avec Peter Seewald (2005 )
– Voici quel est notre Dieu : conversations avec Paul Seewald (2005)
Imihango yo gushyingura Papa Benedigito XVI iteganyijwe ku itariki ya 5 Mutarama 2023, ku isaha ya 9h30 i Vatikani. Imihango izayoborwa na Nyirubutungane Papa Fransisiko. Nyagasani amwakire mu ntore ze.
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali