Kiliziya, Umuryango w’Imana : Imbuto z’ibyavuye mu nama ya Vatikani ya kabiri ziracyagaragara nyuma y’imyaka 60

Imyaka 60 irashize, muri Kiliziya habaye inama nkuru ya Vatikani ya Kabiri (11 Ukwakira 1962-11 Ukwakira 2022). Imirimo y’iyi nama yamaze igihe kingana n’imyaka  itatu (1962-1965). Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 2400. Ikaba yari inama ya 21 mu mateka ya Kiliziya. Inama yatumijwe na Mutagatifu Yohani wa XXIII (Papa). Nk’uko Papa Fransisiko abivuga, imbuto z’ibyavuye muri iyi nama ziracyakomeje  kugaragara mu butumwa Kiliziya ikora.

Mu gihe kingana n’imyaka itatu, imirimo n’ibiganiro byahuzaga abari bitabiriye iyi nama yabereye I Vatikani barenga 2400.Ubu hashize imyaka 60, nk’uko Papa Fransisiko abivuga, imbuto z’ibyavuye muri iyi nama ziracyakomeje kugaragara mu butumwa Kiliziya ikora.

Abahanga n’inararibonye baturutse mu mpande zose z’isi mu migabane 5 bahuriye muri Kiliziya nkuru, Bazilika ya Mutagatifu Patero i Roma, barimo abepisikopi, abahangamuri Tewolojiya, abakaridinali, ibyegera bya Papa, abayobora Kiriziya z’iburasirazuba n’abandi bahanga benshi.

Ijambo ry’ibanze ritumiza Konsili ryumvikanye mu ijambo rya Papa Yohani wa XXIII ” Aggiornamento“. Iyi niyo ngingo ya mukuru yayoboye ibiganiro n’ibitekerezo byatanzwe kugeza igihe konsili isorejwe ku Itariki 08 Ukuboza 1965. Inyandiko 16 zaranditswe, zirasohorwa zigezwa kuri buri Kiliziya nto, ubutumwa bukubiyemo bugezwa ku bakristu.

Ibyavuye mu myanzuro y’iyi Konsili ni umwuka mushya, ni amatwara mashya muri Kiliziya. Ni bwo Kiliziya yatangiye kuvuga ko abayigize ari Umuryango w’Imana”, buri wese yibonamo kandi akagira n’uruhare rwe mu iyogezabutumwa “Notion de Peuple de Dieu ” Aho iri jambo rigaruka inshuro 184 mu Nyandiko” Lumen Gentium” (Rumuri rw’amahanga).Mbere Kiliziya yari nk’umutemeri, abayobozi ba Kiliziya bari ku gasongero, imbaga y’abakristu iri ku rwego rwo hasi. Kuri ubu buri wese ni urugingo rwa Kiliziya, akaba ahamagariwe kugira uruhare ku buzima bwa Kiliziya.

Konsili yadusigiye indi myumvire dukwiye kugira kuri Kiliziya. Umubano n’abavandimwe bo mu yindi myemerere (Nostra Aetate), Kiliziya yubaha buri wese mu myemerere ye.

Inyandiko ivuga ku gaciro k’ikiremwa muntu ” Dignitatis Humanae” isobanura neza ukuntu ukuri gutuye mu mutima wa buri muntu, mbese ku buryo umuntu mu bwigenge bwe ayoborwa n’umutimanama we.

Ningombwa gusigasira abakristu, dushyigikira umuco mwiza wo kubakaubumwe bw’abakristu, nabyo tubikesha iyi Konsili.

Mu byukuri Iyi Konsili yafashije Kiliziya kumenya ibyo isi ya none ikeneye, biyifasha kubona umurongo uboneye yakwerekezamo iyogezabutumwa.

Nubwo Konsili yabaye ikarangira, imwe mu myanzuro yayo ntiragerwaho, hari byinshi bitarashyirwa mu bikorwa, ibindi ntibirumvwa neza kugeza ubu.

 

 

Umwanditsi:

 Diyakoni Joseph GWIZA

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *