Tereza w’i Kalikuta yatabarutse ku itariki 5 Nzeri 1997. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Fransisiko ku ya 4 Nzeri 2016. Mu buzima bwe yaranzwe no kwita ku bakene cyane cyane kwita Ku bana badafite kirengera. YItabye Imana afite imyaka 87 y’amavuko. Yagize uruhare rukomeye mu kwita ku bakene, anashyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw’abantu.
Mu butumwa bukomeye Mama Tereza yasigiye Kiliziya harimo ubuhamya bwo kumenyesha abantu Imana binyuze mu kwita ku bakene. Mbere y’urupfu rwe yasize ashinze umuryango w’Ababikira b’Abamisiyoneri mu mwaka 1950, abikora agirira kwita Ku bakene.
Karidinali Tagle yagize ati : Mu gihe cy’ibyorezo ni ngombwa kwibuka ibyo Tereza yakoze tukamufatiraho urugero. Gusubiramo intego ya Mama Tereza no kwita ku bafite ubumuga cyane cyane bari munsi y’imyaka 19. Mama Tereza yitaga cyane cyane ku bana bo mu muhanda
Mama Teresa yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Mutagatifu Yohani Pawulo II ku ya 19 Ukwakira 2003. Yabwiye abari bitabiriye umuhango ko Tereza w’i Kalikuta “yakongeje ikibatsi cy’urukundo. Yagize ati: “Abakene bahorana natwe, bagomba kugira umwanya w’ibanze mu butumwa bwa Kiliziya ndetse no mu buyobozi bwa Leta”.
Umwanditsi
Diyakoni Joseph Gwiza
Paruwasi Saint Michel