PARUWASI YA SHYORONGI MU GIKORWA KIHARIYE CYO GUKUSANYA INKUNGA (FUNDRAISING) YO KWIYUBAKIRA INGORO NSHYA YA PARUWASI

Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Utabara abakristu / SHYORONGI, ya Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa 17/05/2026, bahurije hamwe abakristu bayo bafite uko babyeho ugerereranyine n’abandi, mu gikorwa cyo gukusanya inkunga (Fundraising) ikiciro cya mbere, yo kwiyubakira Ingoro nshya ya Paruwasi yabo.

Igitambo cya Misa cyabimburiye iki gikorwa cyatuwe na Padiri mukuru wa Paruwasi SHYORONGI, Padiri Jean Pierre RUSHIGANIKI.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya, nyuma ya Misa basuye ahagiye kubakwa iyi Kiliziya nshya iruhande rwa Kiliziya isanzwe, bagaragarizwa ibikorwa bimaze gukorwa, n’ibiteganyijwe.

‎Nyuma yaho kandi, berekeje ahateguwe muri Sale y’ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina (“Ecole Secondaire Stella Matutina), riherereye iruhande rwa Kiliziya. Bageze muri iyi Sale bagize umwanya wo kugaragazwa uko umushinga uteye, ibikenewe, ibimaze gukorwa, ibikorwa bisigaye n’uko bizakorwa.

‎Buri wese witabiriye yahawe umwanya wo kugaragaza uruhare rwe muri uyu mushinga (amafaranga, cyangwa ibindi byangombwa nkenerwa muri uyu mushinga) agaragaza inkunga yiyemeje gutanga, ndetse bamwe bahita bayitanga, abandi bagaragaza igihe bazayibonera.

‎Umushinga wo kwiyubakira Ingoro nshya ya Paruwasi ya SHYORONGI biteganyijwe ko uzamara igihe kingana n’imyaka 2 (amezi 24). Ni ukuvuga  kuva mu kwezi kwa 12/2025 ukazarangira mu kwezi kwa 12/2027.

‎Kugeza ubu barasizije, bacukura imisingi, begeranya ibikoreaho bimwe na bimwe, bakaba bagiye kumenya fondasiyo no kuzamura inkuta, bakurikije uko amafaranga agenda aboneka.

‎Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza kubaho mu byiciro binyuranye, aho nko mu byumweru 3 biri imbere bazakora Fundraising izahuza abacuruzi baciriritse, mu bindi byumweru nka 3 bindi bakazahuza abarimu, n’abandi.

Paruwasi ya SHYORONGI irashishikariza n’abandi bose babyifuza kubatera inkunga ifatika cyangwa isengesho kugira uyu mushinga uzagere ku ntego zawo, no gushishikariza abandi iki gikorwa.

‎Paruwasi yashyizeho n’isengesho ryo gusabira iyubakwa ry’iyi Kiliziya rivugwa aho abakristu bahurira hose: Misa, Umuryango remezo, imyitozo ya Korali, inama n’amasengesho by’imiryango ya Agisiyo Gatolika, mu muryango, ubwigishwa n’ahandi.

‎Iki gikorwa kandi bakiragije abatagatifu 3: Bikira Mariya Utabara abakristu, Petero Mutagatifu Intumwa (akaba n’umurinzi w’abubatsi, na Mutagatifu Blèze.

‎Paruwasi ifite abakristu abakristu 19 000.

Basoje iki gikorwa hatanzwe inkunga ingana na 13 161 500 Rwf, ni mu gihe Kiliziya izizura itwaye asaga 700 000 000 Rwf.

Aya mafaranaga aje yiyongera ku bindi bikorwa bamaze gukora muri uyu mushinga: Ikibanza, gucukura umusingi, kwegeranya bimwe mu bikoresho by’ingenzi nka sima, umucanga, n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu gihe gikwiye Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA azaza gushyiraho ibuye ry’ifatizo.