Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA kuri iki cyumweru tariki ya 26/07/2026 yatanze Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 335 ba Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II / MBOGO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, ingo 46 zicanirwa urumuri rwa Yubile, n’abasheshe akanguhe 46 bahabwa urwibutso.
Arkiyepiskopi, yabanje kubagaragariza uko yishimiye cyane kuza kubasura muri uyu mwaka wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI, avuga ko uhereye kuri iri sakramentu no muri uru ruzinduko, ari ibyishimo bya Yubile, aboneraho no kwifuriza abakristu bose na Paruwasi ya MBOGO Yubile nziza.
Yabashimiye uko Paruwasi yabo iri kugenda ikura, abashimira ubutumwa bakora bafatanyije n’abasaserdoti babo.
Yababwiye ko n’ubwo bitaboroheye muri iki gihe bafite Kiliziya z’amasantrali yabo zifunze, ariko ko Kiliziya nk’umuryango w’abakristu zifunguye. Kiliziya, Paruwasi, Kiliziya mu ma santrali mbere na mbere ni umuryango w’abakristu bityo ko yo idafunze, ko ubutumwa bukwiye gukomeza.
Yababwiye kandi ko mbere na mbere y’uko hazaho ikibazo cy’ifunga rya Kiliziya yari asanzwe afitanye gahunda n’Abasaserdoti batangiye y’uko Kiliziya y’ibanze ari umuryango, ari urugo, ko hifuzwa ko igira imbaraga.
Abantu bose bataha mu ngo, abana bavuka mu ngo, bakurira mu ngo, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, umuryango ubahuza ni mu rugo, ari yo Kiliziya y’ibanze.
Yashimangiye ko ndetse banatangiye gahunda y’uko bashobora gusura abakristu kugeza mu rugo. Kuko iyo basuye ingo zigize umuryangoremezo, bazubaka, zikabyuka, imiryangoremezo yari itangiye kugira intege nke mu nama z’imiryangoremezo haza bacye, icyo gihe imiryangoremezo irabyuka, banasoza n’igitambo cy’Ukaristiya bagasiga bafite imbaraga. Kuko umusingi wa Kiliziya ari ingo.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho yavuze ko iyo ushaka kubaka Kiliziya ihamye idashobora kugwa wubaka imiryango yubatse ku kwemera.
“Iyo ushaka kubaka Kiliziya ihamye idashobora kugwa nka wa muhanga wubatse inzu ye ku rutare wubaka imiryango ikomeye, imiryango yubatse ku kwemera, ishinze imizi. Ni no muri urwo rwego rero dukomeza kubashishikariza mu miryangoremezo mujye mwicara muvuge muti “harya mu muryangoremezo wacu ku ngo 12 dufite ni zingahe zidafite isakramentu? Habuze iki? Reka twihe umuhigo uyu mwaka wa Yubile, umwaka w’impuhwe z’Imana uzarangire ingo zacu mu muryangoremezo wacu ingo zose zifite isakramentu. gutyo Yubile isige twubatse umuryangoremezo ukomeye. Mukomeze rero mwiha uwo muhigo”.
Yakomeje avuga ko ubwigishwa bwa mbere buhera mu rugo, kuko iyo umwana atojwe amasengesho no kumenya Imana hakiri kare, aba ahawe ubwigishwa bwa mbere.
“Ubwigishwa bwa mbere buhera mu rugo. Wa muryango usenga umwana akura abona iyo bwije nimugoroba mupfukama mugasenga, muga mugashimira Imana uwo munsi, mukishyira mu maboko yayo, kugira ngo ibarinde iryo joro, bwacya mukayishimira ko yabarinze mubyutse muri bazima, mukayiragiza umunsi, n’imirimo y’uwo munsi. Uwo mwana azaba yahawe ubwigishwa bwa mbere. Nagera igihe cyo kwigira amasakramentu abakateshiste bazaba bafite aho bahera. Bazaba bafite umusingi bubakiraho. Byaba bibabaje kugira ngo umwana aze kwigira amasakramentu atazi gukora ikimenyetso cy’umusaraba, atazi kuvuga ndakuramutsa Mariya, atazi Dawe uri mu Ijuru. Muba mumuhemukiye, aba yaragwingiye mu kwemera”.
Kuri uyu munsi kandi, Arkiyepiskopi yanabagejejeho ubutumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Léon XIV yageneye mu kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa ba sogokuru na ba nyogokuru n’abageze muzabukuru wizihizwa ku ncuro ya 6 wizihijwe uyu munsi. Wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “SINZIGERA NKWIBAGIRWA”, Iz 49,15.
Paruwasi ya MBOGO imaze imyaka 9 ishinzwe, kuko yashinzwe mu mwaka 2017, ibyawe na Paruwasi ya RWANKUBA. Ifite Santrali 5: MBOGO, RUKURA, RUTENDERI, BUSANANE, BUHETA. Gusa izi santrali zayo ukuyemo ikicaro cya Paruwasi zirafunze.
Ifite abakristu 14 267 bibumbiye mu miryangoremezo 190, n’impuzamiryangoremezo 57.
Ni Paruwasi iherereye mu ntara y’amajyaruguru, karere ka GAKENKE, mu murenge wa RISHASHI..
Uwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.




















