Dushobora gutsindira hamwe cyangwa tugatsindirwa hamwe

“Dushobora gutsinda hamwe cyangwa tugatsindirwa hamwe”

Aya magambo yavuzwe  na Karidinali Pietro Parolin,  Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani  kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo 2022,  ahagana mu masaha ya nyuma ya saa sita.  Ni mu nama iri Kubera mu gihugu cya Misiri.Iyi  nama ihuriwemo n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 6/11/2022,  ikazasozwa ku itariki ya 18/11/2022, imaze ibyumweru bitatu.

Ikigamijwe kwigwaho muri iyi nama ni ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere muri ibi bihe( le Changement climatique ). Muri ibi bihe hari ikibazo gihangayikishije isi yose kijyanye n’abantu bagenda bakurwa mu byabo bakimuka biturutse ku biza biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Muri iyi nama, uhagarariye Leta ya Vatikani Karidinali Pietro Parolin, mu ijambo rye yagarutse ku mubare ugenda wiyongera w’abantu bakomeje kwimurwa mu byabo kubera ibiza, bituruka Ku mihindagurikire y’ikirere. Yakanguriye abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama kwita no gufasha bene abo bahunga baza babasanga babahungiyeho,  kubakira neza bakabona ibyibanze bakeneye.

Iyi nama iteranye hari hashize amezi 2 , Nyirubutungane Papa Fransisiko, mu kwezi kwa Nzeri, atangaje mu kiganiro mbwirwaruhame yatangiye muri Kaminuza yo mu Butaliyani avuga ko imihindagurikire y’ibihe igenda igaragara kuri ubu isigura iyimuka rya hato na hato ry’abaturage cyane cyane abadafite uburyo bundi bwo kwirwanaho.

Muri ibi bihe isi yose ihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ibihe bituruka ahanini ku kononekara k’umutungo kamere n’ibidukikije birimo n’ikibazo cy’imyuka ihumanya yiroha ari myinshi igakwira mu isanzure, isuri n’ibindi. Ibi nibyo ntandaro n’impamvu ituma abantu bagenda bimuka bava mu byabo bagahunga.

Muri make, ibice biherereye muri Amerika yo hagati n’igice cyo mu ihembe ry’umugabane w’Afurika, abantu bahatuye babwirizwa kuhimuka, kuko ibyo bice ubuzima ntibugishoboka, ntibyoroshye ko abantu bahaba, harangiritse bikabije. Urugero rufatika ni nk’igihugu cya Somaliya cyahuye n’akanda k’izuba rirerire mu gihe cy’icyi giherutse, abenshi mu baturage barahunze kugeza ubwo umuryango w’Abibumbye wagobotse ukabatabara.

Igihe niki cyo gushyira  imbaraga hamwe, dufatane urunana, dutabarane. Ni  igihe cyo gufatanya n’isi yose, twese biratureba, ni inshingano za buri wese, dushyiremo imbaraga, twubake ejo hazaza heza, tutagamije kugirira twebwe ubwacu gusa ahubwo tuzirikana n’abazadukomokaho.  Inyungu zivamo ni izacu twese n’ibibazo nibiba bizatugeraho twese.

Aya magambo yari yagarutsweho na bwana Antonio Guterez umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) agira ati: “L’humanité doit coopérer ou périr”. Abantu ni dushyire hamwe duhuze imbaraga bitabaye ibyo twashira.

 

Umwanditsi

Diyakoni Joseph GWIZA

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *