Ibyifuzo byacu bigaragaza abo turibo. Si byiza rero ko umuntu yashingira ibyifuzo bye ku marangamutima adafashe, uburakari, ishyari akenshi biza ari iby’akanya gato.
Uyu munsi tariki ya 12/10/2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yatanze ikiganiro mbwirwaruhame yibanda Ku ngingo ijyanye n’ibyifuzo umuntu agira cyangwa aba yifitemo. Ibi bigafasha umuntu guha ikerekezo ubuzima bwe, bikamufasha no mu mubano we n’Imana. Uguhitamo k’umuntu bijyana n’icyo aba yumva yifuza kandi akeneye bitewe n’uko atagifite.
Ibyifuzo by’umuntu nibyo bigaragaza icyo abuze muri we. Urukumbuzi narwo rushobora kuganisha ku byifuzo runaka. Kuba umuntu agira icyo yumva akeneye ni ikimenyetso cy’uko Imana ituri bugufi, nta kindi umuntu yagakwiye kurutisha kwifuza kubona Imana. Kubura icyo umuntu yifuza yashakishije n’imbaraga ze zose bitera akababaro, kumva utihagije n’ibindi. Burya ibyifuzo umuntu aba yifitemo nibyo binaranga icyerekezo arimo. Ni ingirakamaro kumenya icyo ushaka. Ibyifuzo byacu bigaragaza abo turibo. Si byiza rero ko umuntu yashingira ibyifuzo bye ku marangamutima adafashe, uburakari, ishyari akenshi biza ari iby’akanya gato. Ikifuzo cy’umuntu kimara igihe gihagije, kandi cyikigaragaza mu buryo bugaragara. Imbogamizi n’izindi nzitizi z’ubwoko bwose, ntizitubuza kugira ibyo twakwifuza, ahubwo ibyo bituma twifuza kurushaho.
Yezu na we, Shitani imugerageza yahereye ku bintu bishobora kubangamira ibyifuzo bya Yezu. Mbese shitani yabanje gushaka uburyo yamuhuma amaso ishingiye ku marangamutima y’ibyo yakwifuza. Ibi byose tubisanga henshi mu byanditswe bitagatifu: Yezu mbere yo gukora igitangaza akiza abantu yabanzaga kugirana na bo ikiganiro, akababaza icyo bamukeneyeho, impamvu bashaka gukira, mu gusubiza kwabo bagasubizamo ibisubizo bishimangira ukwemera. Mu by’ukuri no mu isengesho niho umuntu atura Imana ibyifuzo bye byose n’ibindi yifuza.
Umwanditsi
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda