Ihumure rya roho ni umuhate wo kwiyubakamo ibyishimo by’umutima, utuma tubona ko Imana ituri hafi mubyo tunyuramo byose. Iryo humure rikomeza ukwemera n’amizero n’ubushobozi bwo gukora icyiza (Papa Fransisiko).
Aya magambo yavuzwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022 mu kiganiro mbwirwaruhame ubwo yakomezaga inyigisho ye asazwe atanga yibanda ku guhitamo neza.
Kuri uyu munsi yibanze kw’ ihumure ry’umutima rituruka ku Imana.
Uko guhumurizwa ni ngombwa mu buzima bwacu kuko kudufasha guhitamo neza birangwa no guhitamo Imana mu buzima bwacu, cyane cyane ubuzima nsabaniramana. Papa yavuzeko iryo ihumure rya Roho ritugeraho riturutse ku Mana.
Mu nyigisho yabanje, papa yari yagarutse cyane ku gahinda gakabije gaturuka ahanini ku bizazane umuntu ahura nabyo, kagatuma ubuzima bw’umuntu bugenda buba umwaku.
Ahereye aho, yibanze ku ihumure noneho rituma umuntu ahora yishimye mu musabano n’Imana.
Ihumure ryo ku mutima umuntu yarigereranya n’ibyishimo by’umutima utababaye kandi udahangayitse. Ni ibyishimo umuntu agira iyo yumva ari kumwe n’Imana mubyo akora byose. Mbese muri make ni ubuzima burimo Imana.
Ihumure ry’umutima rituma ukwemera, ukwizera n’Urukundo byacu bikomera, bityo tugashabukira gukora icyiza.
Papa yakomeje atanga ingero za bamwe mu batagatifu babaye abahamya ko mu buzima bwo ku isi bakiriye iryo humure riva ku Mana. Abo yavuze ni: Mutagatifu Agusitini, Mutagatifu Fransisiko wa Asizi na Mutagatifu Inyasi w’ i Loyola.
Yongeyeho ko hari abandi batagatifu n’abatagatifukazi benshi baranzwe n’ibikorwa bidasanzwe bidatewe n’uko bari basanzwe bashoboye cyangwa ari ibihangange ahubwo babishobojwe n’imbaraga z’Imana mu bwicishe bugufi no mu rukundo. Aha Papa yagarutse ku buzima n’ibyaranze abatagatifu Edith Stein na Tereza w’Umwana Yezu.
Papa yashoje inyigisho ye avuga ko ari ngombwa kumenya no gutandukanya ihumure nyakuri rituruka ku Mana n’ibindi biza byisanisha naryo ariko mu by’ukuri ari imitego n’ibishuko Shitani yifashisha ngo ituyobye.
Hifashishijwe urubuga : https://www.vaticannews.va/fr.html
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda