Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta (Lk1,39) 

Birihutirwa guhaguruka tugasanga mugenzi wacu kugirango tumugirire neza nkuko Umubyeyi Bikira Mariya yabigenje. Turasabwa guhaguruka kugirango duhure na Yezu ndetse tugasanga abo tudahuje imyumvire cyangwa ukwemera, cyane cyane muri iki gihe kigoye twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara.

 

 

Mu gukomeza kwitegura Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rya 37, riteganyijwe umwaka utaha kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 6 Kanama 2023, rikazabera i Lisbonne, mu gihugi cya Portugal, uyu munsi tariki ya 12 Nzeri 2022, Papa Fransisiko yatanze ubutumwa bujyanye n’imyiteguro y’iryo huriro.

Papa Fransisiko ahereye ku Ivanjili ya Luka : « Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta », yavuze ko tubona muri  Bikira Mariya  umuhate mwiza wo guhaguruka agasanga Elizabeti wari ukuriwe kugira ngo amufashe ndetse bikamusaba kwiyibagirwa ubwe. Uyu mugenzo mwiza wa Bikira Mariya ni igisubizo ku bibazo isi ya none iri gucamo by’intambara, ibyorezo ndetse n’umuco mubi wo kuba banyamwigendaho. Bikira Mariya ni urugero rwiza cyane cyane k’urubyiruko rwo guhaguruka tugasanga abandi cyane cyane abadukeneye ho ubufasha. Bikira Mariya ni ishusho ya Kiliziya iri mu rugendo, Kiliziya isohoka igasanga abantu mu mpande zose z’isi, ikabashyira Inkuru Nziza. Papa Fransisiko yasabye urubyiruko rero guhaguruka bagasanga abavandimwe babo, cyane cyane abari mu bibazo bitandukanye by’ubuzima nkuko Bikira Mariya yahagurutse agasanga Elizabeti wari ukuriwe. Papa yabwiye urubyiruko ko mbere na mbere bagomba gushyira Yezu abavandimwe babo nkuko Bikira Mariya yamushyiriye Elizabeti. Yezu niwe gisubizo cya mbere cy’ibibazo byugarije isi.  Papa ati : « Ntimushobora gukemura ibibazo byose by’isi. Nyamara mushobora gutangirira ku bibazo by’abavandimwe banyu babegereye cyangwa by’agace mutuyemo ».

 

Umwanditsi

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply