Twifatanye   n’abana bibumbiye hamwe bavuga ishapule, basabira isi amahoro

“Muri uku kwezi kwa Rozari, tunyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, twifatanije n’abaturage bo mu Gihugu cya Ukraine bari mu ntambara n’abandi bose ku isi bari mu bibazo by’intambara, ihohoterwa n’inzara” (Papa Fransisiko).

 

Mu isengesho ry’Indamutso ya Malayika yo kuri uyu wa Kabiri tariki 18/10/2022, Papa mu nyigisho yatanze yashishikarije abantu bose kwifatanya n’abana bibumbiye hamwe ku isi hose bavuga ishapule basabira isi amahoro. Gahunda y’iri sengesho ry’abana yateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira gushyigikira Kiliziya zikiri kwiyubaka (Aide à l’Eglise en Détresse).Papa yadusabye kwifatanya nabo dusabira abantu mu bihugu biri mu kaga k’intambara hirya no hino ku isi.

Nyuma y’isengesho ry’indamutso ya Malayika, Papa yashimiye aba bana ndetse n’abatekereje iyi gahunda yiswe: “Miliyoni y’abana ivuga Rozari isabira isi amahoro ”.Yavuze ko ari umwanya wo gusabira igihugu cya Ukraine cyugarijwe n’intambara.

Umwanditsi

Diyakoni Joseph GWIZA

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply