Yubile 50 – Arikidiyosezi ya Kigali
Yubile 50 Logo
Arkidiyosezi ya KIGALI

YUBILE Y'IMYAKA 50 ARKIDIYOSEZI YA KIGALI IMAZE ISHINZWE

1976 – 2026 · “Urugo, igicumbi cy'Iyogezabutumwa n'amizero ya Kiliziya”

Isengesho rya Yubile:

Nyagasani Mana yacu, watwoherereje Jambo waremye ibintu byose, yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya, kugira ngo abantu bose baronke umukiro wawe.
Tugushimiye Kiliziya waduhaye, idutagatifuza kubw’Ijambo ryaye n’Amasakramentu duhabwa. Tugushimiye Arikidiyosezi ya Kigali waduhaye nk’umuryango ugendera hamwe, ngo itubere ikimenyetso cy’umukiro. Muri iyi Yubile y’imyaka 50 duhimbaza, tugushimiye ingabire zose waduhaye kubera urukundo rwawe.
Mana mubyeyi wacu, singizwa kubera imbuto z’urukundo, ubuvandimwe n’amahoro dukesha umuhate wo gukurikiza Ijambo ryawe.
Tugusabye imbabazi aho twagize intege nke, tugatatira igihango cya Batisimu, byatugejeje kuri jenocide yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo. Rebana Impuhwe Arkidiyosezi yacu, uhereye mu ngo zacu, arizo Kiliziya y’Ibanze, ikomeze umurimo wo kubiba urukundo n’impuhwe byawe muri iyi si.
Yubile nidufashe gushinga imizi mu kwemera turangamiye Kristu, kugira ngo tubone ingo nyinshi za gikristu, abasaserdoti n’Abiyeguriyimana.
Abakumenye bagukunde, bagukorere batiganda kubera impano zinyuranve wabahaye. Komeza abanyantege nke maze twese tunogerwe no kugendera hamwe mu kugutunganira.
Imiryango yacu ibe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.

Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.

+ Antoni Kardinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali

Ibirango bya Yubile:

Logo
Ikirango (Logo) cya Yubile
JPG
Isengesho
Isengesho rya Yubile
PDF
Indirimbo
Amanota y'indirimbo ya Yubile
PDF

Gahunda ya Yubile

Kuwa 28/12/2025Gufungura umwaka wa YubileParoisse Sainte Famille
Kuwa 15/02/2026Yubile y'Ubwigishwa na BatisimuParoisse RULINDO
Kuwa 26/04/2026Yubile y’Umuhamagaro (Vocations)Paroisse NDERA
Kuwa 16/05/2026Yubile y’Uburezi gatolikaCollège Saint André / NYAMIRAMBO
Kuwa 07/06/2026Yubile y’Isakramentu ry'UkaristiyaParoisse RWANKUBA
Kuwa 18/07/2026Yubile y’UbusaserdotiParoisse Sainte Famille
Kuwa 30/08/2026Yubile ya CaritasParoisse KICUKIRO
Kuwa 18/10/2026Yubile ya Seminari nto ya Mt Visenti wa PawuloP.S.S.V NDERA
Kuwa 25/10/2026Yubile y'UmuryangoParoisse NYAMATA
Kuwa 05/12/2026Gusoza YubileStade Amahoro / REMERA