Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Elisabeth / KAMABUYE, yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 01/11/2026, ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose, yizihije isabukuru y’imyaka 4 imaze ishinzwe. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, anatanga ubutumwa ku bagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya 46, anashimira abandi 2 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu butumwa yabagejejeho, Arkiyepiskopi yabanje kubagaragariza ibyishimo yatewe no yashoboye kubasura, ndetse no kugira umwanya wo kubasangiza umugisha wa Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976 – 2026), iri kwizihiza uyu mwaka mu byiciro binyuranye.
“Bikaba ari na mahire rero ko muri uyu mwaka wa Yubile kuba nshoboye kubasura, nanjye bira nshimishije, kugira namwe mbasangize ku mugisha wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI. Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI twayigize Yubile y’umuryango. Twayitangiye ku munsi mukuru w’umuryango w’i NAZARETI. Twiragiza umuryango w’i NAZARETI ngo utubere urugero, ku buryo bw’umwihariko twite ku ngo, (…), kuko umuryango ni wo musingi twese twubakiyeho. Iyo umuryango wahungabanye Kiliziya irahungabana, na leta igihugu kirahungabana. Kuko mu musingi iyo hanyeganyega inzu yose iba nta mutekano ifite. Twitaye rero ku icyenurabushyo ry’umuryango”.
Yabasabye, kujya bareba mu miryango remezo yabo ingo zirimo, bakagira uruhare mu kumenya umubare w’ingo zifite isakramentu, n’izidafite isakramentu. Bihe umuhigo wo gushobora kuzigeraho zibashe guhabwa isakramentu. Bityo umuryango remezo ubashe gukura. Kuko urugo ruhawe isakramentu ni umugisha n’inema bibafasha kubaka, kuko abantu ni abanyantege nke, bakenera n’ubwunganizi bw’inema z’Imana.
Ubu bwunganizi bw’inema y’Imana buhoraho muri kwa guhabwa amasakramentu, muri kwa kuza mu Misa. Ariko cyane cyane urugo rufite ubutumwa bw’umwihariko, kuko ariho iyogezabutumwa rihera. Umwana niho hambere amenyera ikimenyetso cy’umusaraba, niho hambere amenyera isengesho rya mbere, niho hambere amenyera Imana. Ku buryo kumutoza gukunda Imana no kuyubaha uba umuhaye umusingi ukomeye w’ubuzima. Ejo akazaba umugabo n’umugore w’ingirakamaro, w’umwizerwa, aho kuba ikibazo mu muryango mugari (“society”).
Yongeyeho ko byaba bibabaje gusanga hari abana abakateshiste bakora batazi gukora ikimenyetso cy’umusaraba no kuvuga Dawe uri mu ijuru. Uburezi buhera mu rugo, niho usanga iyo umwana abana kenshi mu rugo mbere yo kuryama bapfukama bakishyira mu maboko y’Imana, bwacya mu gitondo bikaba uko, bagapfukama bagashimira Imana, bakayitura n’umunsi, aha niho umwana amenyera Imana, akayikunda, kuyubaha, kuyizera, kuyiyambaza, n’ejo n’ejo bundi agakura ari umugabo cyangwa umugore ukunda Imana. Iyo atabitojwe akiri muto akura yaragwingiye mu kwemera.
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku muryango, Arkiyepiskopi yabibukije ko ari yo mpamvu yashyizeho gahunda y’uko Abasaserdoti basura ingo urugo ku rundi. Kuko bitanaga umusaruro ukomeye. Aha ninaho bafashiriza ingo zataye ukwemera kugarukira Imana. Ibi kandi bikaba binasiga umuryango remezo ugizwe n’ingo zisaga 10 bubakitse.
Arkiyepiskopi, yashimiye cyane abagabuzi b’ingoboka ubutumwa bakora mu gufasha abanyantege nke guhabwa Yezu uri mu Isakramentu ry’Ukaristiya, ndetse anifuriza aba bashya bahawe ubutumwa kuzagira ubutumwa bwiza.
“Ndashimira abagabuzi b’ingoboka ubwitange bwanyu, kugira ngo abakristu bashobore kubona amasakramentu. (…), ni umurimo ukomeye w’abagabuzi b’ingoboka bafasha abanyantege nke batashoboye kugera aho igitambo cya Misa giturirwa, kuba babagezaho Isakramentu. Ndabashimira rero, kandi ndabifuriza kugira ubutumwa bwiza”.
Paruwasi ya KAMABUYE ifite abakristu basaga 8000. Ifite ingo 1600, ikaba ituwe n’abaturage basaga 39 000. Ku ijanisha imibare igaragaza ko abakristu Gatolika ari 30% by’abahatuye.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.































