ARKIYEPISKOPI WA KIGALI YATANGIJE KU MUGARAGARO UMUSHINGA “50 YEARS – 50 000 TREES PROJECT” KOMISIYO Y’URUBYIRUKO IFITE WO GUTERA IBITI 50 000

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/11/ 2026, muri TVET BUTAMWA, iherereye muri Paruwasi ya BUTAMWA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, yatangije ku mugaragaro umushinga wiswe 50 years – 50 000 Trees Project, komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko bafite yo gutera ibiti 50 000, bifuza kuzasiga nk’umusanzu n’urwibutso rwa Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, iri guhimbazwa muri uyu mwaka wa 2026 mu byiciro binyuranye, aho byatewe no mu rwego kurinda no kubungabunga ibidukikikije, n’iterambere ry’ubukungu.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’inzego bwite za leta, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu (Minister of Local Government in RWANDA), Hon. Dominique HABIMANA, Ingabo na Police by’igihugu, Abasaserdoti banyuranye, Abiyeguriye Imana, urubyiruko, n’abandi banyuranye.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye cyane cyo kwita ku biremwa, ku bidukikije, batera ibiti nk’igikorwa cya Yubile. Asaba urubyiruko kukigira icyabo, kuko ari umurage bahawe bazakomeza.

“Imyaka 50 irashize Arkidiyosezi ya KIGALI ishinzwe, imyaka y’ukwemera n’ukwizera, ihumure mu butumwa bwacu nka Kiliziya, kuremamo abantu umuryango wa kivandimwe babana mu rukundo n’amahoro, imyaka y’iterambere, ni ibyo gushimira Imana kandi ni ibyo tumaze hafi uyu mwaka dukora, twizihiza Yubile mu buryo bunyuranye, mu ma Paruwasi yose, mu bikorwa binyuranye. Uyu munsi rero tukaba duhuriye aha ng’aha muri Paruwasi ya BUTAMWA, muri iki kigo cy’urubyiruko cya Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gikorwa gikomeye cyane cyo kwita ku biremwa, ku bidukikije, dutera ibiti nk’igikorwa cya Yubile. Rubyiruko kuko Yubile ni iyanyu ku buryo bw’umwihariko.  Yubile yizihizwa nyuma y’imyaka 25, 50. Ubu rero nyuma y’imyaka 25 ni mwebwe muzaba mubwira abandi uko Yubile yagenze. N’iki gikorwa dukoze, ibi biti duteye mukazagaruka kureba aho bigeze. Nanone nyuma y’imyaka 50 bamwe muri mwe muzaba mugihari mufite imya 70, 65, kuburyo rero ibi dukora ni umurage, kugira ngo namwe muzabikomeze”.

Yibukije kandi ko Yubile ari umwanya wo gushimira Imana ibyiza yabakoreye muri iyi myaka 50, kureba aho bageze kugira ngo bategure ejo hazaza, gutunganya no gukosora ibitaragenze neza, gufata ingamaba nshya ku kivi batangiye, cyane cyane bikaba bireba urubyiruko kuko ejo hazaza ari bo. Ibi bikaba ari mahire ko 70 ku ijana (70%) by’abanyarwanda ari urubyiruko, bigatanga ikizere ko uyu murage bazawukomeza babungabunga iyi si.

Yavuze ko Yubile kandi ari umwanya mwiza abakuru babwira amateka ababyiruka, bityo ababyiruka bakayubakiraho, nabo bagafata inshingano mu mateka akurikiyeho bakagira ingamaba. Bikaba ari nacyo gisobanuro cy’iki gikorwa cy’ingirakamaro cyabahuje.

Arikiyepiskopi yavuze ko ububasha Imana yahaye muntu atari ubwo gukoresha ibidukikije ku nyungu zabo bwite, ahubwo ko ari inshingano zo kubyitaho no kubibungabunga.

“Mu mwaka 2015 Papa Fransisco yahaye Kiliziya n’isi yose ubutumwa bukomeye mu nyandiko yise “LAUDATO SI” mu rurimi rw’ikiratini. Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo “SINGIZWA NYAGASANI”. Kuko ibiremwa bisingiza Imana. Dufatanya nabyo gusingiza Imana. Imana yaremye umuntu imuha ububasha ku biremwa byayo, ngo abibere umuyobozi, abibere umuvugizi mu gusingiza Imana. Muri uru rwandiko adushishikariza twese gukomera ku nshingano zacu Imana yaduhaye iturema zo kwita ku bindi biremwa agira ati “KURENGERA ISI INZU YACU RUSANGE”. Mu ijambo ry’Imana mu gitabo cy’intangiriro 1, 28 – 29, Nyagasani agira ati “Nimwororoke mugwire mukwire isi yose muyigenge, muyitegeke. Ifi zo mu nyaja n’ibiguruka byo mu kirere n’ikizima cyose kikurura ku butaka. Ububasha Imana yahaye muntu si ubwo gukoresha ibidukikije ku nyungu zacu bwite, ahubwo ni inshingano zo kubyitaho no kubibungabunga. Pawulo Mutagatifu avuga ngo “N’ibidukikije biradutegereje bitegereje umukiro w’iteka”. Kuko dusangiye ubuzima, Nyakubahwa Minisitiri yabivuze neza igiti ujye ukibonamo isano mufitanye.

Yasobanuye iko ibi biti byavoka bateye iyo umuntu asoromyeho avoka akayirwa ikaramira ubuzima bwe, age amenya ko bafitanye isano na cya giti, acyiteho akibungabunga.   

Arkiyepiskopi, yanabwiye urubyiruko ko muri ubu butumwa bureba abantu bose, babufitemo umwanya wihariye. Ni bo mbaraga za Kiliziya, z’igihugu, n’izumuryango mugari (Society). Mu mwaka 2019 Papa Fransisco yanditse urwandiko rwiza rw’urubyiruko “KRISTUS VIVITI”, ari byo kuga ngo Kristu ni muzima. Aho yongera gushimangira ko ejo hazaza heza h’isi hari mu biganza by’urubyiruko. Abasaba kuhitegura neza birinda kujya mu biyobyabwenge n’inzoga, bagafata inshingano, nk’uko Papa abisaba ko bagomba guhindura isi nziza kurusha uko bayisanze. Aho bari hose bakahindura heza, kugira ngo abandi bazayizaho nyuma yabo bazasange imeze neza.

Iki gikorwa batangije uyu munsi ni bumwe mu buryo bwo gushyira mu ngiro impuruza ya Kiliziya, binyuze mu butumwa abayobozi bakuru bayo bagejeje ku rubyiruko muri iyi myaka iherutse.

Yabasabye urubyiruko kandi kujya bita kuri ibi biti, bakamenya ubuzima bwabyo, kuko bafitanye isano: ibiti bibafasha guhumeka umwuka mwiza, ni amafunguro, ni umuti uramira ubuzima bwabo. Ni ukubibungabunga, kubyuhira, babibagarira, bakabyuhira, no kubyicira.

Gutera ibiti ni ikimenyetso cy’ikizere cy’ejo hazaza. Arkiyepiskopi yatanze urugero rw’uko mu Ivangili humvikanamo cyane Yezu agaruka ku biti, ubusitani, imyaka, iyo yashakaga gusenga yajyaga ahiherereye mu kayaga keza akikinga mu gacucu k’ibiti agasabana n’Imana, cyane cyane ko muri ISIRAHELI ari ahantu hashyuha.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, yashimiye cyane uruhare rwa leta mu gutegura iki gikorwa. Yashimiye cyane n’izindi nzego zose, ibigo, n’abantu giti cyabo bagize uruhare mu kwitanga, kugira ngo iki gikorwa kigerwego kandi kigende neza.

Yatumye urubyiruko kuri bagenzi babo mu kuzitabira isozwa rya Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI izasorezwa kuri stade AMAHORO, iherereye muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA. Abasaba kutazagira ucikwa, bose bazaze gusingiza Imana.

Uyu munsi, ku ikubitiro hatewe ibiti 1000, byiganjemo ibiti bifite imbuto ziribwa (bikazafasha mu kwihaza mu biribwa by’imbuto no mu kwinjiza amafaranga) nka: Avoka, amacunga, indimu, n’ibindi, nyuma iki gikorwa kikazakomereza mu ma Paruwasi yose uko ari 44 agize Arikidiyosezi ya KIGALI.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyahuriranye na gahunda ya leta y’U RWANDA bafite cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu gihugu hose, aho hateganyijwe kuzatera ibiti miliyoni 100.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.