KAMINUZA GATOLIKA Y’U RWANDA, ISHAMI RYA KIGALI YATANGIJE KU MUGARAGARO UMWAKA MUSHYA W’AMASHURI 2026 – 2027

Kaminuza Gatolika y’u RWANDA, ishami rya KIGALI (CUR – KIGALI CAMPUS), kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/11/2026, yatangije ku mugaragaro umwaka mushya w’amashuri 2026 – 2027, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yaturiye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA / NYAMIRAMBO, aho ishuri riherereye.

Arkiyepiskopi, yavuze ko uyu munsi by’umwihariko ari uw’abanyeshuri bashya. Abasaba kuzajya buri gihe baharanira kwimuka, kugira ngo bajyende bakura bagera mu kigero kiyingayinga Kristu.

“Ni ibyishimo byinshi kuri twe, kuko umwaka ushize twatangiye gahoro mu muhango nk’uyu, none uyu munsi, uyu mwaka ni intambwe ikomeye inajyanye n’uko kaminuza Gatolika ishami rya hano ririmo gutera imbere. Ndagira rero mbere na mbere mu gutangiza umwaka ndashimira abambanjirije ubutumwa bwiza mwatanze (…), tukaba twakira abanyeshuri bashya. Abanyeshuri bshya turabakiriye, mubampere amashyi n’impundu. Uyu munsi ni uwanyu by’umwihariko. Honorable Representative of Embassy of PAKISTAN, yahoze avuga ngo muzajye muharanira namwe kuzimuka. Muzajye muharanira namwe kuzimuka, muve aho mwicaye, mujye kuri High table, mujye mbere, ni cyo mwigira, ni cyo mugamije, turabakiriye rero kandi mukomeze kujya mwimuka mwimuka mwimuka…, kugira ngo mujyende mukura mugera muri cya kigero kiyingayinga Kristu twese duharanira kugeraho ku bumuntu bwuzuye, mu bupfura no mu buzima”.

Yagaragaje ko Kiliziya Gatolika yamaze igihe kinini ishyira imbaraga mu burezi bw’ibanze. Avuga ko nk’aho bari bari bakomereje ibirori nyuma ya Misa mu ishuri rya Saint Andre, yashinzwe mu myaka ya 1969, habura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 70. Asobanura ko kugeza ubu ari ishuri rishinze imizi, ryareze benshi, ryatanze umusanzu ukomeye mu gihugu no mu Kiliziya.

Akomeza agaragaza ko ariko igihe kigeze cyo ktagarukira aha gusa. Avuga cyera uwarangizaga secondaire, yabaga ari graduate w’icyo gihe, ndetse yabaga ari umukandida ku kazi. Yajyaga gushaka akazi, bavuga ngo yarangije amashuri.

Avuga ko nyuma y’igihe kirekire Kiliziya Gatolika yamaze ishyira imbaraga mu burezi bw’ibanze, ko ubu aho igihe kigeze bifuza kujyana nacyo bashyiraho uburezi bwo mu rwego rwa kaminuza rujyana n’uko isoko ry’umurimo rihagaze.

“Ubu rero (…), uko ibintu bihinduka tugomba kujyana nabyo. Kiliziya yashyize imbaraga mu burezi Gatolika igihe kirekire, amashuri Gatolika yamaze kugira izina, ababyeyi baba bahatanira kugira ngo umwana wabo abone umwanya ku ishuri Gatolika, baba abagatolika n’abataribo, ariko tukagarukira kuri secondaire. Ubu rero ni yo mpamvu twatangije kaminuza Gatolika y’u RWANDA, kugira tuzamuke no kuri urwo rwego gutanga uburezi bufite ireme. Ariko cyane cyane ngarutse kuri campus ya hano twatangiranye n’ishami ryo kurera abarezi, binagaruka nanone tugahuza bwa burezi bwa secondaire na bwa burezi bwo muri universite, ku rwego rwa kaminuza. Turagira ngo rero tujye tugira abanyeshuri basohoka no ku isoko ry’umurimo bajye basohoka ari abantu bafite izina. Kuko murabizi iyo unversite yigisha neza, iyo abanyeshuri ari abahanga, no ku isoko ry’umurimo baba babarwanira”.  

CUR – KIGALI CAMPUS yatangiye gutanga amasomo yaryo kuva tariki ya 13/10/2025. Ku wa kabiri tariki ya 18/11/2025, nibwo Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yafunguye ku mugaragaro anaha umugisha iri shami rya Kaminuza Gatolika y’u RWANDA (CUR -KIGALI CAMPUS). Umuyobozi waryo ni Padiri Gilbert BIZIYAREMYE.

CUR – KIGALI CAMPUS yarajwe Umubyeyi Bikira Mariya (Mater Dei). Ifite abanyeshuri 690. Ikaba ari ishami rya Kaminuza Gatolika y’u RWANDA (Catholic University of RWANDA – CUR), ifite ikicaro gikuru muri Diyosezi Gatolika ya BUTARE.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.