Umupadiri udasenga ashobora guhura n’ ibizazane bikomeye atari yiteze

Aya ni amagambo Papa Fransisiko yabwiye abapadiri bayobora za Seminari nkuru bari baturutse muri Amerika y’Amajyepfo. Mu kiganiro yagiranye na bo yabibukije ko bashizwe kurera abaseminari babategurira kuzaba abapadiri ba Kiliziya y’ejo hazaza.

Ubwo yaganiraga nabo kuri uyu wa Kane, Papa yasabye abarezi mu isrminari nkuru gushingira ubutunwa bakora ku isengesho ritaretsa baharanira gufasha abaseminari kwirinda kwigiramo umugaga wo kwanga gufashwa.

Papa yagize ati: “Gutegura abapadiri b’ejo nicyo tubonamo abaseminari dufite.” Ahereye Kuri aya magambo yagize inama agira abarezi bo mu iseminari nkuru. Yabasabye kujya bagira ubushishozi bakirinda amakosa ayo ariyo yose mu butumwa bakora, ibi bigasaba kugira umwanya uhagije wo gutuza, gusenga, gutekereza no kuyobora roho z’abo urera, gusa biravuna kandi birananiza cyane, ni ngombwa guhora biteguye kubabara.

Turebye kandi uko sosiyete igenda ihinduka umunsi ku munsi n’impinduramatwara ziri hirya no hino ku isi, tubona ko abitegurirwa kuba abasaseridoti bejo ni imbuto zibyarwa niyo sosiyete. Ikindi umuntu atarenza ingohe ni uko n’abo tuvuga nabo bagenda bakendera. Papa yabigarutseho cyane( crise des vacations). Yagize ati: “Nimucyo dukanguke dushyire hamwe

Ijambo Papa yagarutseho cyane: ” Proximité ” kuba hafi ya mugenzi wawe cyangwa kuba hamwe cyangwa kwegerana.  Papa yasabye abapadiri by’umwihariko n’abari muri iyo nzira y’umuhamagaro wa gisaserdoti.

  1. Kwegerana cyangwa kunga ubumwe n’Imana mu isengesho, (Proximité avec Dieu dans la Prière).
  2. Kwegerana no kunga ubumwe n’umwepisikopi (Proximité avec son évêque)
  3. Kwegerana n’abapadiri musangiye umuhamagaro n’ubutumwa (Proximité avec le collège presbytérale )
  4. Kwegerana n’imbaga y’Imana dusangiye umuhamagaro w’ubutagatifu ( Proximité avec le peuple de Dieu) .

Papa yavuze ijambo rikomeye agira ati: ” umupadiri udasenga arangirira muri puberi “( un prêtre qui ne prie pas finit dans la poubelle ou autrement dans la médiocrité) aribyo bikomeye nk’icyaha kijyana ku rupfu. Yagize ati: ” Nta wundi muti wadukiza uretse isengesho”.

Umwanditsi

 

Diyakoni GWIZA Joseph

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *