Imbaraga zidahutaza zishingiye ku biganiro ziruta kwiringira intwaro

 

Ibiganiro hagati y’abantu bibyara umwuka mwiza w’amahoro. Ibiganiro bituma abantu basangira ubukungu bwinshi bifitemo ahanini ubukungu bushingiye ku muco n’imyemerere y’abantu bo mu bice bitandukanye.

 

Mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagarutse ku byaranze uruzinduko rwe rwa gishumba ku nshuro ya 39, ni uruzinduko  yakoreye  Bahreïn.  Ubu hashize iminsi itatu arushoje.

Muri iki kiganiro yibanze Ku ngingo 3 z’ingenzi: Ibiganiro, guhura no kugenda ( dialogue, rencontre, marche).

Ibiganiro hagati y’abantu bibyara umwuka mwiza w’amahoro. Ibiganiro bituma abantu basangira ubukungu bwinshi bifitemo ahanini ubukungu bushingiye ku muco n’imyemerere y’abantu bo mu bice bitandukanye.

Igihugu cya Bahreïn kigizwe n’ibirwa byinshi ariko byose hamwe bikoze igihugu kimwe, mbese ni urugero rwiza ruduhamiriza ko bidashoboka kubaho wihungije abandi ahubwo ubizima burushaho kuba bwiza iyo turi kumwe n’abandi twunze ubumwe nk’abavandimwe. Mbese ishyaka ryo guharanira amahoro nicyo ridusaba. Ibiganiro bikozwe mu bumwe niwo mwuka mwiza dukwiye guhumeka wuje amahoro.

Ubu hashize imyaka irenga 60, Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye I Vatikani ku nshuro ya kabiri ibaye. Bimwe mubyo dukesha ibyavuye muri iyi nama ni uguharanira amahoro. Abantu bose bahamagariwe gufunguka mu bwenge no ku mutima  bakarenga imipaka y’ibihugu, bakareka ubwikunde, tugaharanira kubaha buri wese twubaka ubumwe budasaza( Gaudium et Spes n. 82).

Inzira yindi yo kugera ku mahoro ni uguhura kw’abantu aho kwitandukanya bya hato na hato. Papa Fransisiko yashimangiye ko i Bahreïn avuye mu butumwa bakeneye bene iyo nzira y’amahoro. Yatangaje icyifuzo cye ahamagarira abantu b’isi yose abayobozi b’amadini ndetse n’inzego za Leta kuyoboka iyo nzira y’amahoro bareba hakurya y’imbibi zitandukanya abantu.  Iyo niyo nzira yadufasha guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe birimo: Kwigizayo Imana, ikibazo cy’inzara,  Kwangiza ibiremwa, amahoro agenda akendera n’ibindi.

Yagarutse no ku ntambara iri kubera mu guhugu cya Ukraine. Iyi ntambara iri guhitana abantu n’ibyabo. Ibi ntibyari bikwiye kuba byabaho.

Kugenda tukava iwacu tugasanga abavandimwe bacu nayo ni inzira iganisha ku mahoro. Ibi  Papa yabigarutseho ahereye ku ruzinduko rwe yakoreye i Bahreïn avuga ko ari intambwe Kiliziya Gatolika yateye, ni uburyo bwo kubaka umubano hagati ya Kiliziya Gatolika na Isilamu. Uru ruzinduko ruratwibutsa urwo Nyirybutungane Papa Yohani Pawulo II yigeze gukora asura igihugu cya Maroc nk’uko Abrahamu nawe Imana yamusabye kuva mugihugu cye akagenda akajya aho imwohereje.

 

Umwanditsi

Diyakoni GWIZA Joseph

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply