Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yatangije umwaka w’amashuri 2022-2023 mu Ishuri rya Lycée de Kigali. Iri shuri rizayoborwa n’abafurere bo mu muryango w’Abamariste.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ugushyingo 2022, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yifatanyije n’abafureri b’Abamarisite, abarezi ndetse n’abanyeshuri ba “Lycée de Kigali”; mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2022-2023 muri iki kigo.
Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa, yayobowe nyine na Nyiricyubahiro Arkiyepisikopi wa Kigali.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yagize ati: “Banyeshuri nishimiye kubasura uyu munsi kandi tukifatanya muri iki gitambo cy’Ukarisitiya cyo gushimira Imana kuba dufite iki kigo gitanga uburezi kandi dutura Imana ubutumwa buhakorerwa. Abarezi dufatanyije namwe banyeshuri kugirango iki kigo gitange umusaruro ababyeyi, igihugu na Kiliziya tubategerejeho.”
Mubutumwa bukubiye mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yasabye abanyeshuri barererwa mu ishuri rya “Lycée de Kigali”, kuba abana bashobotse kandi bashoboye, binyuze m’uburere n’inyigisho bahabwa n’abarezi babo, bityo bizabafasha kuba abana beza bingira kamaro.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye igitambo cya Misa, Arkiyepiskopi yibukije ko uburere n’uburezi ariwo murage ukomeye ababyeyi bashobora guha abana. Kiliziya n’ababayeyi bafite ubutumwa bwo gufasha abana kumenya no gukoresha neza impano Imana yabahaye ndetse no gusohoza ubutumwa Imana yabageneye. Arkiyepiskopi yibukije ko uburere bw’ibanze butangwa n’ababyeyi. Karidinali yanashimiye Leta imbaraga yashyize mu burezi kugira ngo abana bose babone amahirwe yo kwiga ndetse ikaba inashishikajwe no kubaka ireme ry’uburezi. Arkiyepiskopi yibukije zimwe mu ngingo Papa yifuza ko zagenderwaho mu guteza imbere uburezi: uburezi bushyira imbere umuntu aho kumugira igikoresho, gutega amatwi abana n’urubyiruko, kurengera ibidukikije, kwita k’umuryango…

Umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera muri iki kigo
Umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera muri iki kigo, yashimiye Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda kuba yabageneye uyu mwanya akaza kwifatanya n’ubuyobozi bw’ikigo gutangiza uyu mwaka w’amashuri, anaboneraho umwanya wo kumusaba ko abanyeshuri bajya bahabwa Misa ya buri cyumweru. Ababyeyi bifuje kandi ko hakubakwa amacumbi abana bajya bacumbikamo aho kwiga bataha kuko byarushaho gufasha abana mu myigire yabo..
Uretse abanyeshuri barererwa muri iki kigo, uyu muhango witabiriwe n’abandi barimo abafureri, ababikira ndetse nabamwe mubabyeyi barerera muri iki kigo.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA

Fureri Umuyobozi w’ishuri

Padiri Onesphore ushinzwe amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali

Padiri Lambert Ushinzwe amashuri Gatolika ku rwego rw’Igihugu

Padiri Innocent , Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali Mutagatifu Mikayile iri shuri riherereyemo.
Umwanditsi: Jean-Claude TUYISENGE, A.Phocas Banamwana
Amafoto+Video: Jean-Claude TUYISENGE
Dushimiye Imana. Nyagasani azakomeze afashe abana biga muri iryo shuri kuharererwa neza Kandi bajye bibuka ko umuntu wize neza agomba no kugira uburere bwiza. Baharanire no kumenya Imana Yo mugenga wacu. Umubyeyi Bikira Mariya bazamufatireho urugero rwiza.
Singizwa Nyagasani