Igihango cy’uburezi muri Afurika gishingiye ku nyigisho za Papa Fransisko

Kuva ku itariki ya 3 kugeza ku itariki ya 6 ugushyingo uyu mwaka wa 2022, Kaminuza gatolika ya Congo yakiriye inama mpuzahanga yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga Kiliziya Amadini na Sosiyeti. Iyi nama yaje ikurikira izindi zabereye i Butare, i Kigali ndetse n’I Yawunde muri Cameruni. 

Umuryango Mpuzamahanga Kiliziya Amadini na Sosiyeti waboneye izuba mu Rwanda. Ufite ikicaro cyawo i Kigali mu Rwanda ndetse n’i Maredsous mu Bubiligi. Uyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare, mu majyepfo y’isi. Uyobowe kandi n’Umukuru w’abamonaki ba Maredsous, Padiri Bernard Lorent, mu majyaruguru y’isi.

Inama yabereye i Kinshasa yahuje abepiskopi bahagarariye ibihugu byabo, abepiskopi bavuye hanze y’Afurika, abashakashatsi bavuye mu bihugu by’Afurika, Uburayi bw’uburengerazuba, Uburayi bw’iburasirazuba ndetse n’Amerika y’epfo. Igitambo cya misa gifungura iyi nama cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ettore Balestrero, intumwa ya Papa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akikijwe n’abepiskopi benshe bavuye hirya no hino.

Iyi nama yitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Camilleri, intumwa ya Papa mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba afite ikicaro Adisabeba muri Etiyopiya. Mu batanze ibiganiro twavugamo nka Eminence Karidinali Antoine Kambanda, arikiyepiskopi wa Kigali, Eminence Karidinali Fridolin Ambongo, arikiyepiskopi wa Kinshasa, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincenzo Zani, Ushinzwe ubushyinguro n’isomero ry’inyandiko za Kiliziya, n’abandi. Twibutse ko Nyiricyubahiro Musenyeri Vincenzo Zani yahoze ari umunyamabanga w’ibiro bikuru bya Papa bishinzwe uburezi gatolika ku isi. Yaje mu Rwanda incuro ebyiri.

Mu ijambo rye rifungura iyi nama, Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, yahamagariye abitabiriye iyi nama gukorana umuhate kugirango babashe gusesengura neza inyigisho za Papa Fransisko zihamagarira guha icyerecyezo gishya uburezi kugira ngo hategurwe abantu bazahangana n’ibibazo byugarije isi ndetse n’Afurika ku buryo bw’umwihariko. 

Iyi nama yageze ku cyitswe « Igihango cy’Uburezi muri Afurika ». Iki gihango cyemejwe i Kinshasa maze gitangazwa na Mwarimu Jean-Paul Niyigena, umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Kiliziya Amadini na Sosiyeti akaba n’umujyanama wa Papa mu by’uburezi.

Icyo gihango kigizwe n’ingingo enye : ibijyanye na Kiliziya, ibijyanye n’amashuri gatolika, ibijyanye na kaminuza gatolika ndetse n’ibijyanye na Leta. Igihango cy’Uburezi muri Afurika kizashyikirizwa Nyirubutungane Papa, Inama z’Abepiskopi muri Afurika, Abepiskopi ndeste na Leta zo muri Afurika.

Mu ngingo nyinshi zemejwe twavuga nko kuba amashuri gatolika ndetse na kaminuza gatolika, murwego rwo gushyira mu bikorwa ivanjili hagamijwe kwita kubaciye bugufi mu isi irushaho kubigiza ku ruhande, imyanya iri hagati ya 5 na 10 ku ijana izajya iharirwa abana bava mu miryango itishoboye.  

Igitambo cya misa cyo gushimira Imana cyatuwe ku cyumweru tariki ya 6 ugushyingo 2022, kiyoborwa na Eminence Karidinali Fridolin Ambongo, arikiyepiskopi wa Kinshasa, hagendewe kuri liturujiya ya Zayire yemejwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri.

Igitambo cya misa cyo gushimira Imana cyatuwe ku cyumweru tariki ya 6 ugushyingo 2022, kiyoborwa na Eminence Karidinali Fridolin Ambongo, arikiyepiskopi wa Kinshasa, hagendewe kuri liturujiya ya Zayire yemejwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri.
Mwarimu Jean-Paul Niyigena, umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Kiliziya Amadini na Sosiyeti akaba n’umujyanama wa Papa mu by’uburezi.

Umwanditsi: Mwarimu Jean-Paul Niyigena

 

Leave a Reply