Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo / MUSHA, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, irahamagarira abakristu bayo n’inshuti zayo gukomeza guhuza imbaraga bagasoza ikiciro gisoza umushinga batangiye wo kwiyubakira Kiliziya nshya ya Paruwasi, uzarangira utwaye asaga 380 000 000 Frw, kuko ubu aho igeze kugera tariki ya 31/8/2026 hari hamaze kujyaho 333 622 838 Frw.
Paruwasi ya MUSHA, igaragaza ko kuva muri 2016, ari bwo hatangiye gushyirwa imbaraga mu gukusanya inkunga yo kwagura Kiliziya, aho buri mukristu yatangaga umusanzu wa 10.000frw.
Iyo Kiliziya yari gutwara amafranga 68.000 000 Frw nyuma yo kuwunonosorera hamwe n’inzego zinyuranye byaje guhinduka ugera kuri miliyoni 168 nta ntebe zirimo.
Hamaze kuvugururwa igishushanyo, hagendewe ku biciro byagiye bihinduka umushinga waje kugera kuri miliyoni 250.
Guhera muri 2016 kugeza 2022, uyu mushinga wari utaratangira gushyirwa mu bikorwa kubera impamvu zitandukanye harimo gushyira imbaraga mu kwizihiza yubile y’imyaka 50 ya Paruwasi ndetse nyuma y’aho haza icyorezo cya covid-19 cyahise gihagarika ibintu byinshi.
Mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2021-2022, umushinga wo kuvugurura no kwagura Kiliziya wongeye kuvugururwa no gushyirwamo imbaraga, ndetse uranatangira. Hatangiye hashakwa icyangombwa cyo kubaka huzuzwa ibisabwa vuba ngo kiboneke ndetse hanavugururwa Komisiyo y’inyubako, bigendana n’ubukangurambaga mu gukusanya inkunga yo kubaka.
Mu kwezi kwa 9/2021, inama nkenurabushyo Paruwasi yarateranye ifata icyemezo cy’uko imirimo y’inyubako nshya ya Paruwasi yongera gusubukurwa abakristu bagatanga inkunga bundi bushya. Mu kuvugurura komisiyo y’inyubako ya Paruwasi ku rwego rwa Paruwasi, amasantarali nayo ntiyibagiranye, na ho komisiyo yahawe imbaraga, itangira gukora cyane babadukana imbaraga, umurava, ishyaka n’ubwitange.
Mu kwezi kwa 10/2021, habayeho gahunda yo gusabira Paruwasi ndetse n’umushinga wayo wo kubaka ingoro nshya y’Imana binyuze muri Rozali yakozwe mu miryangoremezo.
Iki gikorwa cyakurikiwe no gutanga amafishi yagiye mu miryangoremezo yose abakrisitu bagatanga igikoresho bafite cyo kubaka ingoro. Ibi byagejeje ku bikoresho bifite agaciro kagera kuri miliyoni 5 mu mezi atatu, bituma habaho kugira icyizere cyo gutangira kubaka mu kwezi kwa mbere kwa 2022.
Icyangombwa cyo kubaka cyabonetese kuwa 06/12/2021. Kimaze kuboneka, hakurikiyeho gutangiza imirimo yo kubaka, itangizwa na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA tariki ya 21/12/2022 ashyiraho ibuye ry’ifatizo, ahimbaza n’igitambo cya Misa.
Mu nama nkuru yabaye mu kwa 12/2021 hafatiwemo icyemezo cyo kuvugurura umusanzu w’inyubako wari umenyerewe, uva ku bihumbi 10 ugera kuri 30 000 Frw kuri buri mukrisitu. Umukrisitu akagenda ayatanga gahoro gahoro mu gihe cy’umwaka (ubu abenshi bakaba barayarengeje kandi baracyakomeje).
Mu kwezi kwa 3 k’umwaka wa 2022, imbaraga mu bushobozi zabaye nkeya, habaho guhagarika imirimo; bongera kureba uko bakwiyegeranya bisuganya. Tariki ya 1/1/2023 batambagije Nyina wa Jambo mu mpuzamiryangoremezo zose, bamusaba ngo abasabire babashe gusubukura imirimo yo kubakira Umwana we ingoro, iki gikorwa bakaba baragishoje tariki ya 31/5/2023. Tariki ya 24/04/2023 ni bwo bongeye gusubukura imirimo y’inyubako ya Kiliziya. Bavuga Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo yabakoreye ibitangaza, abyutsa abantu, agandura abataritabiraga ibya Kiliziya, agarura abataye n’abacitse intege arabakomeza, ku buryo hatazigera bibagirwa ibitangaza bihebuje yabakoreye. Ku bw’iyi mpamvu, mu madirishya ya Kiliziya, nk’uko bigaragara aho tugeze bayubaka ubu, hagaragaramo ubwiganze bw’inyuguti ya M ivuga Bikira Mariya.
Inyubako nshya ya Kiliziya iri kuvugururwa no kwagurwa, izarangira itwaye asaga 380 000 000 Frw, kuko ubu aho igeze kugera kuwa 31/8/2026 hari hamaze kujyaho 333 622 838 Frw.
Inyubako kugeza ubu, igeze ahashimishije: bari gusoza icyiciro cya kabiri cy’imirimo isoza, icyiciro cyari kigizwe no gushyira amashanyarazi muri Kiliziya, gusiga amarangi no gushyira ibirahuri mu madirishya n’inzugi.
Biteganyijwe ko, mu kwezi kwa 11 bazatangira icyiciro cya 3 cy’imirimo isoza, icyiciro kizaba kigizwe n’imbaho zizajya ku byuma byashinzwe, amapave yo gusasa ku mbuga n’amatafari yo kubaka urukuta, imirimo izajyanirana no gushyira amatara mu kiliziya, gusasa amakaro mu tuyira no kulisa mu ntebe.
Kubera ko ari umushinga mugari bavuga atari umushinga bakwifasha bonyine, ko bawugeraho neza babifashijwemo n’abantu banyuranye. Gusa barashimira uruhare rw’abakristu ba Paruwasi ya MUSHA babafasha bifasha, inkunga yabo yo ku gipande batanga, ituro batanga buri cyumweru mu mwanya wo gushimira Imana mu gitambo cy’Ukaristiya Ntagatifu, n’imiganda y’amaboko batanga, bakanashimira Arikidiyosezi ya KIGALI ibaherekeza, bagashimira n’abaterankunga banyuranye babafasha n’abandi bantu b’umutima mwiza biteguye kubafasha kugira ngo bazasoze.
Bateganya ko Kiliziya yatahwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2027.
Abakristu kugeza ubu bagira uruhare rwo gutanga inkunga kuri buri cyiciro: Inkunga y’ubushobozi bw’amafaranga, inkunga y’ibitekerezo, inkunga y’isengesho, inkunga ya mobilization cyangwa sensibilization hirya y’imbibi za Paruwasi kuko uyu ari umushinga mugari batakwishoboza bonyine, inkunga y’ubushobozi bw’amaboko mu muganda, aho abatabonetse babishishikariye batanga insimburamubyizi, n’ibindi. Ikindi kandi, ni uko Kiliziya yubakwa mu bufatanye, nk’umuryango, aho ababyeyi bagaragaza uruhare rwabo, urubyiruko ndetse cyane n’abana (mu bwigishwa, mu mashuri bafatanyije n’abarezi babo).
Kiliziya yasengerwagamo i MUSHA ni Kiliziya yari yarubatswe mu 1978. Nyuma y’imyaka 12 gusa byahise bigaragara ko ibaye ntoya kubera umubare munini w’abakristu wiyongeraga. Kuva ubwo hatangira gutekereza uburyo hakubakwa Paruwasi nini nshyashya ikajya ahari ikibuga cya Paruwasi.
Nyamara kubera ibihe bigoye ndetse na genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uwo mushinga warahagaze. Jenocide iyakorewe Abatutsi muri Mata 1994 imaze guhagarikwa, Kiliziya yari yarangiritse kubera kwicirwamo Abatutsi benshi bari bayihungiyemo. Icyo gihe hahise hakorwa umushinga wo gusana Kiliziya uko yari isanzwe ndetse iza no kongera gusakarwa hanashyirwamo intebe mu mwaka 2002. Uko ubuzima bwagiye bugaruka muri Paruwasi no mu gihugu muri rusange, umubare w’abakristu wakomeje kwiyongera, hanyuma guhera mu 2015 hatangira umushinga wo kwagura Kilziya kuko yari imaze kuba nto kandi itajyanye n’igihe.
Paruwasi ya MUSHA yashinzwe 30/06/1969, ibyawe na Paruwasi ya RWAMAGANA yari muri Arikidiyosezi ya KABGAYI icyo gihe, kubwa Musenyeri Andereya Perraudin. Ivutse, yashinzwe abapadri bera. Nyuma bakurikirwa n’abapadiri b’abasaleziyani ba Mutagatifu Yohani Bosko.
Paruwasi ya MUSHA imaze imyaka 57, igizwe n’amasantrali 4 manini, yagutse kugeza ubu ari yo MUSHA (yaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo) ku cyicaro, GAHENGELI (yaragijwe Bikira Mariya utarasamanywe inenge y’icyaha), JANJAGIRO (yaragijwe Mutagatifu Fransisko wa Asizi), Na NYAGASAMBU (yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi w’Ububabare burindwi.
Paruwasi ya MUSHA, igizwe na mpuzamiryangoremezo 116 n’imiryangoremezo: 257, ikorerwamo ubutumwa n’abapadiri batatu: Padiri Julien MWISENEZA (Padiri mukuru), Padiri Léonidas TUYISENGE na Padiri Jean Bosco GAKIRAGE, abiyeguriyimana bayikoreramo ubutumwa bose ni 29, abakateshiste ni 278.
Paruwasi ya Musha ifite abakrisitu Gatolika 18 063 (hafatiwe ku mibare yo mu kwezi kwa 12/2025), batuye imirenge 5 iri mu mbibi za Paruwasi ya MUSHA ari yo MUSHA, GAHENGELI, FUMBWE, MWULIRE na MUNYIGINYA.
Bafite kandi impuzamiryamgoremezo 2 zo muri JANJAGIRO zibarizwa mu murenge wa GIKOMERO ndetse n’impuzamiryangoremezo ebyiri zibarizwa mu murenge wa RUSORORO, yo mu karere ka GASABO.
Paruwasi ya MUSHA ihana imbibi i Burasirazuba na Paruwasi RWAMAGANA na RUHUNDA zo muri Diyosezi ya KIBUNGO, iburengerazuba ni Paruwasi KABUGA na GISHAKA zo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, amajyepfo ni KIGARAMA yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, amajyaruguru ni MUHURA, KIZIGURO, na RWAMIKO zo muri Diyosezi ya BYUMBA. Iri ku mupaka w’iyi Diyosezi ugana iburasirazuba ni yo mpamvu ihana imbibi na Diyosezi ya KIBUNGO na BYUMBA.
Paruwasi ya Musha yizihije Yubile y’imyaka 50, muri kanama 2019; ubu mu mwaka wa 2026, bari mu mwaka wa 57 imaze ishinzwe.
Ifungwa rya Kiliziya ya Paruwasi ya MUSHA ryabaye kuwa 4/8/2024, ryasize gusa Santarali ya GAHENGERI na JANJAGIRO, kugeza ubu ni yo ikora kuko GAHENGERI nayo yafunzwe mu kwezi kwa mbere kwa 2025.
Santarali ya JANJAGIRO iherereye ku birometero 11 uvuye kuri Paruwasi, hahimbarizwa misa buri wa kane 6H30 za mu gitondo na buri cyumweru sa moya (7H00) na saa tatu n’igice (9H30) no ku minsi mikuru yategetswe na Kiliziya.
Kiliziya ya mbere yavuguruwe yakiraga abakristu 300 bicaye neza, mu gihe iyi Kiliziya nshya niyuzura izajya yakira abakristu 1700 bicaye neza.
Biteganyijwe ko, Paruwasi ya MUSHA, nk’uko biri mu igenamigambi ryaryo ry’imyaka itanu, iri mu myiteguro yo kubyara Paruwasi ya NYAGASAMBU izaba igizwe n’ahari hasanzwe habarirwa hose muri Santarali ya NYAGASAMBU yose ndetse na Santarali ya JANJAGIRO ( havuyeho igice cya Nyantoki kigizwe na mpuzamiryango remezo ebyiri zizaguma kuri Paruwasi ya MUSHA. Kuri Santarali ya MUSHA, hazavaho agace gato kagizwe n’umuryango remezo umwe uherereye I MATYAZO, uzomekwa ku mpuza y’Umunini ya NYAGASAMBU. Paruwasi ya KABUGA izatanga Sikirisale ya GAKENYERI igizwe n’imiryango –remezo 5 (St e Theophile (KIDOGO); Ste Famille, SteAnualithe; St Vincent Pallotti; Ste Rita).
Muri uyu mwaka w’ikenurabushyo wa 2026/2027, abakristu ba Paruwasi MUSHA bashyize imbere ibikorwa bikurikira: Gusoza inyubako ya Kiliziya, Gukomeza gutegura ishingwa rya Paruwasi ya Nyagasambu, Ikenurabushyo rishingiye ku kwigisha, gutagatifuza no kuyobora, hitawe ku guha imbaraga imiryango remzo, kuyivugururira inzego no kubaka aho zitari; Ikenurabushyo ry’umuryango, abana, amashuri n’urubyiruko, Gukomeza guha imbaraga dévotion mariale, Gahunda ya Mudusure tubasure igendana n’inama ntagatifu; Guhimbaza muri buri zone imbuto za Yubile ya Arkidiyosezi ya Kigali. Ni igikorwa gikurikira ihimbazwa rya yubile y’Ubusaserdoti n’ukwiyeguriyimana, yubile y’ubwigishwa, yubile y’umuryango, yubile ya Batisimu, yubile y’Ukaristiya, Yubile y’uburezi, yubile y’Abalayiki, yubile y’abana na yubile ya CARITAS.
Abifuza kubashyikigira muri uyu mushinga bafite wo kubaka Kiliziya nshya ya Paruwasi yabashyigikira muri iki gikorwa akoresheje ubu buryo baramutse bafite amafranga kuri telefoni, ni ugukanda akanyenyeri *182*8*1*240500*Inkunga# cg kuri Konti 104 iri muri RIM cyangwa na none kuri Konti 4410988727 (Paroisse Musha) iri muri BPR.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.



























