Kuri icy’icyumweru cya mbere cya Adiventi, tariki ya 27 Ugushyingo 2022, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali KAMBANDA, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa muri paruwasi ya Kigarama.
Mu nyigisho yatanze mu gitambo cya misa, Arkiyepiskopi yibanze ku buryo bune bwo gutegereza Umukiza nkuko tubisanga mu byanditswe bitagatifu. Yabanje kwibutsa ko gutegereza bidutera umunezero n’ibyishimo nk’umubyeyi utegereje kubyara. Uburyo bwa mbere bwo gutegereza tubusanga mu Isezerano rya Kera. Imana yari yarasezeranyije Umuryango wayo Isiraheli kuzaboherereza Mesiya kuva kuri Abrahamu kugeza kubahanuzi. Abahanuzi uko bagiye bakurikirana ntibahwemye kubwira abantu gukomeza kwitegura Mesiya basezeranyijwe. Bari bategereje Mesiya uzima ingoma y’amahoro kuko bari bugarijwe n’intambara. Mesiya rero yari kwima ingoma y’amahoro. Igihe kigeze Mesiya yaravutse, avukira I Betelehemu. Uyu mwami niwe umuhanuzi Izayi yatubwiye mu isomo rya mbere: “Azacira amahanga imanza , akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana…”(Iz2,1-5). Ahereye kuri iyi ngingo y’amahoro, Arkiyepiskopi yibukije ko inama y’Abepiskopi ihuza u Rwanda n’u Burundi, bahariye icy’icyumweru gusaba amahoro, tuyasabira akarere dutuyemo kugarijwe n’intamabara. Abantu bakeneye kubana mu mahoro nk’abavandimwe.
Yezu amaze gupfa no kuzuka yasubiye mu ijuru, asiga abwiye intumwa ze ko azagaruka . Abakristu ba mbere bahoraga biteguye kandi bategereje ko Yezu agaruka vuba. Pawulo Mutagatifu nawe tumwumva cyane ashishikariza abakristu kwitegura ihindukira rya Nyagasani. Natwe abakristu ba none nicyo gihe turimo kuko tugitegereje mu kwemera ihindukira rya Nyagasani nkuko Ivanjili yabitubwiye: “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Mt 24, 37-44).
Uburyo bwa gatatu ni ugutegereza kwa buri muntu. Buri muntu Imana yamugeneye igihe cye cyo kubaho. Igihe kiragera Nyagasani akaduhamagara. Nta numwe uzi umunsi n’isaha Nyagasani azamuhamagarira. Tujye duhora twiteguye. Buri munsi ujye uwubaho nkaho ari uwanyuma wo kubaho. Ibyo bizatuma tubaho twumva ntapfunwe dufite imbere y’Imana, n’imbere y’abavandimwe. Yezu Kristu yatubwiye ko ari kumwe natwe iminsi yose kugeza ku ndunduro y’ibihe ndetse yatwoherereje Roho Mutagatifu (reba Mt 28, 20). Yezu Kristu aza buri munsi mu buzima bwacu nkuko abitubwira mu Ivanjili: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire” (Hish 3, 20).
Yezu Kristu aza buri munsi mu Ijambo rye, akaduhumuriza, akatuburira, akatwigisha. Yezu aba hagati yacu igihe duteranye mu izina rye. Yezu Kristu abana natwe muri Ukaristiya. Duhura nawe mu bakene nkuko Ivanjili ibitubwira: “Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye” (Mt25, 40). Yezu Kristu duhura nawe mu isengesho. Ibi byose bidusaba kwitwararika buri munsi nkuko isomo rya kabiri ryabitubwiye:” Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu (Rom 13, 12-14). Ubu rero ni uburyo bwa kane bwo gutegereza Umukiza.
Nyuma y’Igitambo cya misa, Arkiyepiskopi yahaye ubutumwa abakristu. Arkiyepiskopi yongeye gushimangira imbaraga z’umuryango mu iyogezabutumwa.Ibi byagaragaye cyane mu gihe cya Covid-19. Mu rugo niho abana bahera basobanurirwa Ijambo ry’Imana, bigishwa ibikorwa by’urukundo, ibikorwa by’ubutabera n’amahoro, Liturujiya n’Ubwigishwa. Niyo mpamvu umuryango ugomba kwitabwaho cyane. Urugo nirwo Kiliziya y’ibanze . Niho byose bihera. Niho umwana yigira ku babyeyi gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana. Imirimo ya gituma ni ngombwa ko ihera mu rugo.Ibyibanze umwana akabyigira mu rugo. Umuhamagaro nawo uhera mu rugo. Buri mwana Imana iba imufiteho umugambi. Agomba gukura abasha gutega amatwi Imana kandi akurikiza ugushaka kwayo nka Samweli. Iyo dufite ingo zihamye bituma tugira imiryangoremezo na Santrali bikomeye.
Arkiyepiskopi yavuze ko Sinodi yadufashije gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko twavugurura iyogezabutumwa, duteze amatwi Roho Mutagatifu kandi natwe dutegana amatwi. Icyo Roho Mutagatifu akumurikiye, ugisangiza abandi.
Arkiyepiskopi yanibukije abakristu ko uyu mwaka Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yawuhariye uburezi. Abana bakeneye gutegwa amatwi, kuramirwa no guhumurizwa.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali