Uyu munsi kuwa gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023, muri paruwasi ya Kigarama hashojwe amahugurwa y’abayobozi mu nzego nkuru za Paruwasi.
Harimo: – Abagize Inama Nkuru ya Paruwasi.
– Inama Nshungamutungo ya Paruwasi.
– na Komite Nyobozi zatowe mu masantarali na Sikirisali.
Amahugurwa yatanzwe na Bwana Jean Baptiste Uwizeyimana, kandi yagenze neza. Hitabiriye abayobozi 52 kuri 60 bari bateganijwe. Ni mu rwego rwo gukomeza kunoza urugendo rwa “Tugendere Hamwe”, twatangiranye na Sinodi; kugira abayobozi bafite Ukwemera, bakunda Kiliziya kandi bakunda Abakristu bashinzwe.
Padiri Viateur NSENGIYAREMYE
Paruwasi Kigarama/Padiri mukuru