Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/07/2023, guhera saa 10h00, ku kigo cya GS ST JOSEPH MUNYANA/TSS habaye gahunda yo gusoza umwaka w’amashuri 2022/2023 yahuje abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi n’abayobozi batandukanye. Gahunda yari y’umunsi yabimburiwe n’igitambo cya misa hakurikiraho gutanga indangamanota no guhemba abanyeshuri batsinze neza.
Umuyobozi w’Ishuri, Bwana Kabayiza Pierre Damien yibukije abanyeshuri ko bagomba kurangwa n’indangagaciro nziza birinda ubuzerezi n’izindi ngeso mbi. Birinda ibiyobyabwenge n’ubwomanzi. Yashimiye kandi abitwaye neza umwaka wose aho banahawe ibihembo bitandukanye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi MUNYANA, Padiri Léodegard Niyigena yibukije ababyeyi inshingano zabo, abagabo n’abagore, anabashimira ko baje kwakira abana babo baje mu biruhuko. Baje kubakirira mu Gitambo cy’Ukarisitiya bashimira Imana banishimira umusaruro bagezeho umwaka wose. Bishimiye insanganyamatsiko bazirikanye uyu mwaka : “Umwana ushoboye kandi ushobotse”. Ndetse banishimiye imyiherero yagiye ihuza abafite aho bahuriye n’uburezi bose mu nsanganyamatsiko zikurikira : “Umwarimu ushoboye kandi ushobotse” (mu mwiherero w’abarezi n’abayobozi), ndetse n’indi igira iti :”Ababyeyi bashoboye kandi bashobotse” (mu mwiherero ababyeyi bagiranye bari kumwe n’abana babo).
Abayobozi bitabiriye bishimiye cyane ko ababyeyi baje gusanganira abana babo bakanabafatira indangamanota banifuza ko mu gutangira umwaka utaha bazawutangiza Igitambo cy’Ukarisitiya biragiza Imana.
Padiri Leodegard NIYIGENA
Padiri mukuru wa paruwasi Munyana