Iyo ni indamukanyo y’umukateshiste yiriwe yirangira kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2023 muri kiliziya ya Paruwasi Munyana. Byari mu mwiherero utegura umunsi mukuru w’umukateshiste ku nshuro ya 2 muri Paruwasi ya Munyana yiragiza Mutagatifu Tadeyo uzahimbazwa ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023. Uyu munsi mukuru, abakateshiste bawitegura mu isengesho ry’iminsi icyenda. Bari bafite insanganyamatsiko igira iti :
” Muzambere abahamya ( Intu 1, 8).” Umukateshiste afasha abasaserdoti muri Kiliziya mu murimo wa Kristu We Musaserdoti mukuru, Umwami n’Umuhanuzi. Ubutumwa bw’umukateshiste ni ingenzi rwose mu murimo w’ubugabuzi bw’amabanga y’Imana no guhuza Imana n’abantu nabo ubwabo.
Muri uwo mwiherero bafashijwemo na Verediyana Dusabimana w’i Rulindo, baganiriye ku butumwa bw’umukateshiste bibanda ku byiza by’amasakaramentu (nk’uko tubibona mu gitabo cya Padiri Gilbert Biziyaremye). Verediyana yavuze ko Amasakaramentu atagatifuza muri Kiliziya ya Kristu. Yakomeje avuga ibyiza by’amasakaramentu matagatifu.
1) Batisimu itugira abana b’Imana yihitiyemo tukagira uruhare ku busaserdoti bwa Kristu ikadukiza icyaha cy’inkomoko n’ibindi byaha. Ikimenyetso kiyiranga (kibura ntibe) ni amazi.
2) Ukarisitiya itunga roho y’uyihawe; utayihawe arumagara, aba ameze nk’ubutaka bw’agasi. Ikimenyetso kiranga Isakaramentu ry’Ukaristiya (kibura ntiribe) ni umugati na divayi.
3) Penetensiya ikiza ibyaha maze uyihawe ikamubuganizamo impuhwe z’imana n’amahoro. Ikimenyetso k’iri sakramentu ni umusaserdoti ukiza ibyaha mu bubasha bwa Kristu.
4) Ugukomezwa kugira uguhawe kuba umuhanya wa Kristu mu bantu agashira amanga agasohoza ubutumwa bwa Roho Mutagatifu ku isi yose. Abakateshiste bari bitabiriye umwiherero bongeye kwishimira imbaraga baronkeye muri iryo sakaramentu ry’Ugukomezwa bati : ” ugukomezwa kwatumye turonka imbaraga zihariye zo kwinjira mu butumwa bw’umukateshiste “. Ikimenyetso cy’iri sakramentu ni amavuta ya Krisma asigwa umaze gusabirwa ingabire za Roho Mutagatifu.
5) Ugusigwa kw’abarwayi kuzanzamura umurwayi maze agasubirana ubuzima bwa roho bityo ntagire ubwoba bw’urupfu kandi akaba ashobora kurihabwa kenshi kugira ngo rimwunamure. Ikimenyetso cy’iri sakramentu ni amavuta umusaserdoti asiga umurwayi ku gahanga no mu biganza.
6) Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, urihawe aba ahawe ubushobozi bwo gukora nk’uhagariye Kristu (Alter Christus) Umutwe wa Kiliziya mu mirimo yo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana ; akayikora ari umusaserdoti, umuhanuzi n’umwami. Ikimenyetso cy’iri sakramentu ni umuntu w’igitsina gabo wateguriwe kuramburirwaho ibiganza n’umwepiskopi mu isengesho nyeguriramana.
7) Ugushyingirwa gutuma havuka ubumwe buhoraho bw’umugabo n’umugore bashakanye maze rigatera inkunga abarihanye kandi rikabatagatifuza mu mibereho yabo barera uko bikwiye abana Imana ibahaye. Iri sakramentu kandi rifasha umugabo n’umugore barihanye kubana gikristu nk’uko Kristu nawe abanye na Kiliziya ye. Ikimenyetso cy’iri sakramentu ni “ndamwemeye” ivugwa n’umugabo n’umugore mu bwigenge bw’umutima wabo.
Ibyo bimenyetso bifatika byose by’amasakaramentu bigendana n’amagambo abiherekeza cyangwa n’isengesho ryihariye ryabigenewe.
Nyuma y’ikiganiro, Verediyana yahaye abakateshiste bashimiye Imana mu Gitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe na Padiri Léodegard Niyigena, Padiri mukuru wa Paruwasi Munyana. Padiri yasabye ko abakateshiste bagendera ku buhamya bw’Abemera bambere tubona mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa barimo Akwila bemeraga n’urugo rwabo rwose. Yakomeje agira ati :
” Mukateshiste, ita ku butumwa bwawe, bizanezeza “. Ujye wisunga Mutagatifu Andreya Kaggwa maze wemere imiruho y’iyi si kugira ngo uzagere ku byishimo bizahoraho.
Abakateshiste bitabiriye kuburyo bushimishije (140 ku 152) bifuje ko gahunda yo gusurwa mu ngo zabo (by’umwihariko ingo bajya kwigishirizamo iyobokamana) yashimangirwa kugira ngo babashe kwita ku butumwa bwabo. Bati ” Muzadusure, mutuzanire Nyina wa Jambo iwacu, muduhe Missa aho twigishiriza nk’uko mwanabikoze musura ingo zacu zose mudusigira ikimenyetso cy’imusaraba wa Kristu kuri buri rugo “. Padiri yasoje agira ati :” Mukateshiste, ita ku butumwa bwawe! Bizanezeza!_ “.
Umwanditsi :
Padiri Léodegard Niyigena
Padiri Mukuru wa Paruwasi Munyana