Zigira umugisha ingo zatorewe kwakira Yezu mu Ukarisitiya no mu mukateshiste

Kiliziya yo ku kiliziya cyangwa Kiliziya yo mu rugo; iryo ni ijambo ryazinduye Padiri Anastase Nzabonimana ava i Kabuye ya Kigali yerekeza mu Gihororo ya Munyana kurisobanura. Padiri Anastase ati : “Zigira umugisha ingo zatorewe kwakira Yezu mu Ukarisitiya no mu mukateshiste “. Izo ngo zahawe izina ry’ingo za Betaniya. Imbaga y’Imana ibarizwa muri Santrali ya Gihororo muri Paruwasi ya Munyana yiragiza Mutagatifu Tadeyo imaze guterana mu masaa tatu za Mugitondo tariki 22 Kamena 2023,

Padiri Anastase Nzabonimana yateruye ikiganiro cye asobanura ibyerekeranye n’inyandiko n’imihango bikenerwa muri kateshezi. Ni inyandiko igizwe n’amapaji 60 mu ngingo 18. Padiri yatangiye asobanurira abatumiwe ibyerekeranye n’ubuzima bwa Mutagatifu Andereya Kaggwa umurinzi w’abakateshiste.

Yakomeje avuga mu buryo bwimbitse UMUKATESHISTE UYOBORA BAGENZI BE. Padiri Anastase yasobanuye inshingano 15 z’umukateshiste ushinzwe ubwigishwa mu rwego rwa Paruwasi ndetse n’ibintu 7 uwo mukateshiste agomba kuba yujuje. Yaboneyeho anavuga inshingano 11 z’umukateshiste ushinzwe ubwigishwa mu rwego rwa Santrali n’ibintu birindwi agomba kuba yujuje. Yanavuze ku nshingano eshanu z’umukateshiste ushinzwe ubwigishwa mu rwego rwa Mpuza-remezo ndetse n’ibintu 10 agomba kwitwararika.

Padiri Anastase Nzabonimana yavuze no ku MWIGISHWA NYIR’IZINA. Umwigishwa ni umuntu wese wifuza kuyoboka Kristu abitojwe n’abamutanze kubona izuba mu kwemera. Abatanze abandi kubona izuba, Rumuri rutazima, Kristu Yezu bahamagariwe kujya gushakashaka bagenzi babo batarabona Kristu. Ni mu muhango mwiza wo gutora abigishwa. Abakateshiste basanga abatorerwa kwinjira mu rwego rw’ubwigishwa iwabo mu ngo babarizwamo bakabagaragariza imyifatire imeze nk’iy’umusore ugiye kurambagiza inkumi. Umwigishwa ntahutazwa, ntaterwa ubwoba, ntahatwa. Umwigishwa iyo amaze kwakirwa ahabwa ibyo akeneye kandi agenewe hanyuma agaherekezwa kandi akabazwa ibyo amaze kugeraho mu ntambwe agenda atera gahoro gahoro. Rwose umwigishwa agomba  kwitabwaho na bose.

Abakateshiste ndetse n’abigishwa bategurirwa guhabwa ibyo bateganyirijwe byose n’inzego zibashinzwe birimo amasomo, inyigisho, imyiherero n’imihango yabugenewe bibahuza na Kristu. Ibyo byose bikabera muri Kiliziya ya Kristu maze ingo za Betaniya zikabigiramo uruhare rukomeye : ku Kiliziya yo mu kiliziya cyangwa ku Kiliziya yo mu rugo.

Aha niho Padiri Anastase Nzabonimana, ushinzwe ubwigishwa mu rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali, yahereye asobanura ingingo 16 zerekeranye n’ubwigishwa butangirwa mu rugo cyangwa  mu NGO ZA BETANIYA. Yagize ati : ” Kiliziya yo mu rugo, higira itsinda rimwe ry’abigishwa rihahurira rimwe mu cyumweru ku munsi bumvikanyeho n’isaha bagennye “. Uru rugo rufite inshingano zo kwakira ubwigishwa ku bwende no gusabira abo bigishwa ba Nyagasani bahurira hamwe ngo bakire Ijambo rye maze bunge ubumwe na We, bategurirwe kuzakira neza Amasakaramentu y’ibanze kandi baherekezwe na We mu butumwa. Byongeye abagize urugo rwa Betaniya basabira n’umukateshiste ngo agende arushaho kuba umwe na Yezu Umwigisha. Padiri Anastase yasoje asobanura impamvu 13 urugo w’umukateshiste rudashobora kuba mu ngo za Betaniya.

Nyuma y’ibyo biganiro Padiri Anastase yahaye abakateshiste 12 (bigishiriza muri Mpuzamiryango-remezo 3 za santrali Gihororo) n’abagize ingo 12 za Betaniya, Padiri mukuru wa Paruwasi Munyana, Padiri Léodegard Niyigena nawe yashimangiye ibyo biganiro. Yavuze ko ingo za Betaniya zigomba gushyigikirwa kuko zigaragaza isura nyayo ya Kiliziya yo mu rugo. Yagize ati : ” Nyuma yo gusura ingo zose za Paruwasi Munyana, Padiri agiye guhitamo ingo za Betaniya azitege amatwi mu buryo bw’umwihariko. Nk’uko yasuye ingo zose za Paruwasi akaziha umugisha ndetse akazisigira ikimenyetso cy’abakristu cy’umusaraba wa Kristu mu minota mike noneho agiye kuzasura urugo rwa Betaniya aruturiremo Igitambo cy’Ukarisitiya hanyuma banataramire Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo mu gihe cy’umunsi wose; (Ingo za Betaniya zizahererekanya ishusho ya Nyina wa Jambo, umunsi ku munsi mu gitaramo kitagira uko gisa) .”

Paruwasi ya Munyana yiragiza Mutagatifu Tadeyo ifite abakateshiste 153 n’ingo za Betaniya 153 bishimiye kuzakira Igitambo cya Missa iwabo ndetse n’Ishusho ya Nyina wa Jambo. Abitabiriye bishimiye kandi ibiganiro bahawe byasojwe n’igitambo cya Missa bati ” Kiliziya yo ku kiliziya cyangwa Kiliziya yo mu rugo niyubahwe!!!! ”

 

Umwanditsi: Padiri Léodegard Niyigena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *