Ndashaka ko uwo munsi ubera roho zose ubuhungiro n’amirukiro cyane cyane iz’abanyabyaha…(Yezu abwira Mutagatifu Mama Fawusitina): Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku munsi w’Impuhwe z’Imana

Kuri iki Cyumweru cya gatatu cya Pasika, Arkiyepiskopi wa Kigali yayoboye igitambo cya misa yo guhimbaza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana ku ngoro y’impuhwe z’Imana i Kabuga. Uyu munsi mukuru usanzwe uba ku cyumweru cya kabiri cya pasika, ariko wimuriwe ku cyumweru cya gatatu cya pasika kubera guhurirana n’umunsi wo gutangira icyumweru cy’icyunamo. Mu nyigisho Arkiyepiskopi yatanze kuri iki cyumweru, yongeye kugaruka ku isano iri hagati y’ibihe bya pasika n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikunze guhurirana:

“Nkuko bigenda buri mwaka ibi bihe bya Pasika n’icyumweru cy’impuhwe z’Imana bihura n’ibihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nayo yabaye muri iki gihe ubu hashize imyaka 30. Kuba Pasika ikunze kuba muri ibi bihe, hari ubutumwa bukomeye biduha. Muri jenoside twabonye ubukana bukomeye bw’ububi bw’icyaha n’urupfu. Ibihe bya Pasika nabyo tuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu n’urupfu rwe, ariko mu kuzuka kwe nanone akaduha ukwizerako ubuzima bukomeza na nyuma y’urupfu. Ikindi kandi biduhishurira n’impuhwe z’Imana arinayo mpamvu n’impuhwe z’Imana zizihizwa by’umwihariko muri iki gihe. Natwe iyo tuzirikanye ububi bukomeye bw’ibyaha byakozwe iwacu muri jenoside yakorewe abatutsi, amaraso menshi yamenetse muri iki gihugu, impuhwe z’Imana zonyine nizo zadukiza”.

Kristu wazutse niwe dukesha amizero

Arkiyepiskopi ahereye ku masomo y’icyumweru yakomeje avuga ko Abigishwa ba Yezu amaze kubambwa ku musaraba agapfa agahambwa barihebye bumva amizero yabo arangiriyaho. Kristu azutse akabiyereka nibwo bongeye kugira icyizere. None batangiye kumvako ari umugambi w’Imana wa cyera wo kurokora abantu byatumye Yezu Umwana w’Imana yigira umuntu akemera umuruho wa muntu akarengane, ububabare n’urupfu ku musaraba ashinyagurirwa byari byaranahanuwe byose kubera impuhwe z’Imana igirira abantu ishaka kubakiza. Nibyo Yezu yasobanuriye abigishwa b’i Emawusi mu nzira kimwe n’abari i Yeruzalemu abaha ubutumwa ati, “Uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.” Imana y’urukundo n’impuhwe yagomba kugera kuri uru rwego mu kubabarira umuryango wayo wagiye uhemuka. Yagombaga kwigira umuntu. kugirango aduhe urumuri rw’ukwizera kw’izuka yemeye gupfa; kugirango atwereke urukundo rurusha imbaraga urwango yemeye kwangwa, gutukwa, gusuzugurwa no guteshwa agaciro kugirango atwereke imbaraga z’urukundo n’ineza bitsinda urwango n’inabi. Ku musaraba yagize ati, “Dawe babarire ntabwo bazi icyo bakora… Kugirango aduhishurire Imana umubyeyi w’urukundo n’Impuhwe yigize umuntu akavuga ati umbonye aba abonye Data kandi niko kuri naje guhamya nkuko yasubije Pilato.

 

“Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe

Bavandimwe rero turi abanyabyaha nibyo na Petero yabwiraga abayisrael nyuma y’urupfu rwa Yezu akazuka, ariko ntabwo tugomba guheranwa n’ikibi no kwiheba nkaho birangiye ahubwo tugomba kwiyambaza impuhwe z’Imana. Abishe Yezu bumvise ko uwo bishe, batanze akabambwa, bashungereye bakamukwena cyangwa bakarebera yazutse. Baravuga bati turagowe. Niko kubaza Petero bati ese dukora iki? Ati, “Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe;” Naho Yohani intumwa nawe ati, “Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.” Azi intege nke za muntu ati ariko ntimucike intege mwarababariwe aho guhera mu kwishinja twiyambaze impuhwe.

Mugire impuhwe namwe muzazigirirwa

Bavandimwe iyo tuzirikana impuhwe z’Imana nanone tuzirikanako natwe abana b’Imana twagiriwe impuhwe natwe tugomba kuzigirira abandi. Muri jenoside iyo tugira abantu benshi bagira impuhwe ntabwo jenoside yari guhitana benshi kuriya. Impuhwe, “mugire impuhwe namwe muzazigirirwa.” Niyo umuntu ntabundi bushobozi afite bwogukiza abari mu kaga agira impuhwe. Ku musaraba uriya mugira nabi wari iburyo bwa Yezu yakijijwe no kugira impuhwe. Nawe yari igicibwa ariko akavuga ati, “twebwe turazira ukuri turaryozwa ibyo twakoze ariko uyu rwose bamurenganyije…abwiye Yezu ati unyibuke nugera mu ngoma yawe Yezu ati uyu munsi uraba uri kumwe nange mu ngoma y’ijuru. Mt 25,31-40. Bavandimwe duhamagarirwa kuba abanyapuhwe kugirango dukomeze ubutumwa bwa Kristu twamamaza impuhwe z’Imana mu ijambo ryayo no mu bikorwa by’impuhwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *