«Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose…(Mt 28,19): Umunsi mukuru w’umukateshisiti muri Arkidiyosezi ya Kigali

«Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira» (Mt 28,19-20).

Kuri icy’icyumweru cya gatandatu cya pasika, Arkidiyosezi ya Kigali yahimbaje umunsi mukuru w’umukateshitse. Ku rwego rwa Arkidiyosezi, umunsi wahimbarijwe muri Paruwasi Regina Pacis Remera. Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye ko uyu munsi wajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cyegereye umunsi duhimbazaho Mutagatifu Andereya KAGGWA, umwe mu bahowe Imana b’i Bugande akaba n’umuvugizi w’Abakateshisiti.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umukateshitse muri Arkidiyosezi ya Kigali byabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, arikumwe na padiri Anastase Nzabonimana, ushinzwe ubwigishwa muri Arkidiyosezi ya Kigali. Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, Arkiyepiskopi yafashe umwanya asomera abakristu ubutumwa bagenewe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku munsi w’umukateshisiti. Ubu butumwa bwibanda cyane ku mateka y’ubutumwa bw’umukateshisiti mu Rwanda n’uruhare rwabo mu myigishirize y’Inkuru Nziza na Gatigisimu mu ntangiriro z’iyogezabutumwa mu Rwanda.

Nkuko tubibona mu nyandiko yateguwe n’ibiro bishinzwe ubwigishwa mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ivuga ku mateka y’ubukateshisiti mu Rwanda, mu bantu bazanye n’Abamisiyoneri harimo abasore 10 b’Abagande babatijwe na Musenyeri Hiriti na Padiri Brard. Abo Bagande ni bo babaye Abakateshisiti ba mbere n’abafasha b’imena b’Abapadiri. Muri bo twavuga: Abdoni SABAKATI, Abanyarwanda bise Kinyamakara na Tobi Kibati waguye ahubatse Paruwasi ya Nyundo ubu ngubu (Jean Van Der Meersch, urup. 35).

Mu Rwanda natwe hari abakirisitu koko bamenye ku ikubitiro Inkuru Nziza, maze bakakira Yezu Kristu mu buzima bwabo kandi banamumenyesha abandi. Aha twavuga nka Gudula Nyirabalima  akaba yari umukobwa wa Mutabazi watwaraga abubakaga inkike z’urugo rw’umwami i Mwurire  (mu Bigabiro bya Ruganji). Ubu ni ho hubatswe ingoro ya  Bikira Mariya, hakaba hasigaye hitwa i Lourdes. Gudula Nyirabalima wavukiye ku murenge wa Kaburuba ku musozi wa Mwurire, Komini Mbazi, Perefegitura ya Butare. Yari uwa gatatu mu bana cumi na babiri bo mu nda ya se na nyina. Usibye babiri bapfuye ari bato, abandi bose baribatirijwe, bagira n’amahirwe biga amashuri yariho icyo gihe.

Muri iki gitambo cy’Ukaristiya kandi habereyemo amasezerano y’abakateshisiti bashya bahawe ubutumwa ndetse n’abavuguruye amasezerano yabo. Hari kandi abakateshisiti bahawe seritifika nyuma y’igihe cyinini bakora ubutumwa nk’abakateshisiti. Muri abo bashimiwe harimo umaze imyaka 50, imyaka 45 bamaze ari abakateshitse.

Padiri Phocas Banamwana

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Amafoto

Jean Claude TUYISENGE 

 

Leave a Reply