Amafoto: Abakristu ba Arikidiyosezi ya Kigali mu rugendo nyobokamana I Kibeho

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Nyiricyubahiro Antoni karidinali Kambanda agaragiwe n’abapadiri, abihayimana n’abakristu bongeye gukora urugendo nyobokamana ku butaka Butagatifu bwa Kibeho.

Mu butumwa bwahatangiwe, mu nyigisho, Nyiricyubahiro yavuze ko urugendo nyobokamana rutwibutsa ko hano ku isi turi abagenzi. Turi  mu rugendo tugana Imana yaturemye. Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo atuba hafi muri uru rugendo ndetse iyo abona turi mu kuyoba tuva mu nzira igana Imana aradusabira aradutabara. Mu nyigisho  kandi, ahereye ku masomo matagatifu, yadusobanuriye ku byishimo byo gusurwa. Ati twaje gusura Bikira Mariya i Kibeho nk’uko nawe yasuye Elizabeti. Gusurwa no gusura bitera ibyishimo. Ibyo byishimo bigera no ku muntu uri munda. Yohani Batisita yasazwe n’ibyishimo. Karidinali yaboneyeho asaba abantu kubungabunga umwana ukiri mu nda. Rwose umwana ukiri mu nda afite uburenganzira bwo kugira ibyishimo. Ibyishimo by’ingenzi ni ukuba abantu bari kumwe n’Imana; Imana yabasuye, Bikira Mariya yabasuye. Ababyeyi bafite inshingano zo kugaragariza ineza abana babo kuva bakiri no mu nda. Bagomba kuba ba “uwineza”. Amakimbirane agwa nabi umwana ukiri mu nda ya nyina. Umubyeyi utwite bimusaba kujya ahesha umugisha umwana we ukiri mu nda. Imana ikenera abantu kugira ngo ibashe kumukiza.

Mu nyigisho kandi karidinali yagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho. Ahereye ku magambo ya Mutagatifu Tereza w’i Karikuta, yavuze ko iyo umuntu yiyuzuye ubwe nta mwanya abonera Imana nta mwanya abonera abavandimwe. Ni we wireba, abandi ntababona, ababanira nabi. Yasabye rero ko abakristu bagomba kwipakurura iby’isi kugira ngo babonere umwanya Imana n’abavandimwe. Bagomba kujya babona ibintu nk’uko Imana ibibona. Ni rwa rukundo Pawulo mutagatifu avuga ati :”urukundo rwanyu ruzire uburyarya.

Karidinali yasoje inyigisho ye avuga kuri sinodi ubu turimo. Ati dusabire abayobozi ba Kiliziya dore ko twugarije n’inyigisho z’ubuyobe nk’uko Bikira Mariya yabivuze i Kibeho ati ubuyobe buzaza mu mayeri. Nidusenge rero kandi twiyumanganye mu magorwa.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya yasabye ko uru rugendo nyobokamana rwakwera imbuto nyinshi. Ati n’ubwo muri iki gihe iyi igenda yigomeka, Bikira Mariya akomeza kuvuganira abe nk’uko yabikoze i Kana ya Galileya. Yakomeje ashimira abitabiriye kandi abasaba kujyana Bikira Mariya iwabo nk’uko Yohani yabikoze.

Padiri mukuru wa Paruwasi Rwankuba iri muri yubile y’imyaka 75 kandi yaduteguriye uyu munsi yagaragaje gahunda ya Paruwasi abereye umuyobozi. Ati yubile yahimbajwe hirya no himo mu masantrali mu byiciro binyuranye. Yavuze ko icyivugo cya yubile kigira kiti : “Menya kandi ukunde Kiliziya, wowe nanjye ndimo”. Yasoje ijambo rye ashimira Paruwasi Ndera yabahaye urumuli muri iyi myaka ibiri kugira ngo rubafashe gutegura uru rugendo nyobokamana i Kibeho. Urwo rumuli Paruwasi ya Rwankuba yaruhaye Paruwasi Rilima nayo yinjiye muri yubile y’imyaka 50.

Mbere yo gusoza uru rugendo nyobokamana i Kibeho ruheruka mbere ya covid19, karidinali yashimiye Imana. Ati hari hashize imyaka irenga 2 tudaterana gutya kubera covid19. Ni ibyo kwishimira no gushimira Imana kubera iyi mbaga iyingayinga 7000 mu rugendo nyobokamana i Kibeho. Karidinali ati ingo zacu tuziture Bikira Mariya kandi tumushimire kuko yatubaye hafi mu gihe cya guma mu rugo. Ingo zacu koko zabaye Kiliziya nto mu gihe cya covid19. Twimike Bikira Mariya mu ngo zacu. Bikira Mariya yumva ibibazo by’umuryango. Tumuture ingo ziri mu makimbirane cyangwa mu manegeka. Bikira Mariya azajya abarinda guhungabana. Babyeyi mutoze abana banyu gukunda Bikira Mariya. Bikira Mariya nawe akunda abana bato ; ibyo binagaragarira ukuntu yabonekeye abana 3 bo munsi y’imyaka icumi i Fatima. Nimube urugo rw’abantu basenga kandi bunze ubumwe. Nimube abana ba Bikira Mariya birinda kumuhemukira.

Karidinali yasoje ijambo rye ashimira Imana kandi  avuga kuri Bikira Mariya mu kwemera k’umukristu  n’ukuntu ari Nyina wa Jambo. Ati iyo urebye muri Arkidiyosezi yacu usanga Paruwasi 13 kuri 36 zararagijwe Bikira Mariya. Bikira Mariya  adushishikariza kubaha no gukurikiza amategeko y’Imana. Bikira Mariya tumuture ingo zubatswe uyu mwaka. Tumuture abadiyakoni bacu n’abaseminari. Tumuture Paruwasi zacu ndetse n’eshatu ziteganyijwe gushingwa muri uyu mwaka.

Yasoje yakira urumuli rwa yubile rumaze igihe i Rwankuba aruhereza Rilima, aduha umugisha ndetse n’ibikoresho byacu by’ubuyoboke atwifuriza urugendo rwiza.

Muri Arkidiyosezi yacu bimaze kuba akamenyero ko gukora urugendo nyobokamana ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, n’ubwo covid19 yari yadukoze mu nkokora. Uyu mwaka ni ku nshuro ya 16. Twibuke ko hashize imyaka irenga 40 k’Ubutaka bwa Kibeho mu Rwanda Umubyeyi Bikira Mariya ahabonekereye abakobwa batatu bigaga mu ishuli ryisumbuye rya Kibeho.

Umwanditsi: Padiri Léodegard NIYIGENA

Amafoto: Jean Claude TUYISENGE

Leave a Reply