Ubutagatifu ni ukurushaho gukunda cyane buri munsi

 

Ubwo Papa Fransisiko yashyiraga mu rwego rw’abatagatifu abahire 10 barimo, abihayimana batanu bafite inkomoko mu gihugu cy’ubutaliyani ; umulayiki umwe ufite inkomoko mu gihugu cy’ubuhinde, uwihayimana wo mu muryango w’abakarume Titus Brandsma ndetse n’abafaransa batatu aribo Charles de Foucauld, César de Bus et Marie Rivier ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, yongeye kwibutsa abari bateraniye ku rubuga rwa mutagatifu Petero ndetse n’isi yose ko ubutagatifu ari « ukurushaho gukunda cyane buri munsi ». Papa yashishikarije abantu kwemerera Kristu akabakunda no kwemera gukunda nka we, tutabikesha ibikorwa bihambaye ahubwo mu bikorwa bito byo kwitanga ubwacu. Papa Fransisiko yagize ati : abashyizwe mu rwego rw’abatagatifu barabihamya kandi  barahamagarira buri wese mu babatijwe kubaho buri munsi mu rukundo akurikije umuhamagaro arimo.

Gutanga ubuzima bwawe ni ukwemera kubona Kristu ubabara mu bavandimwe bacu. Ubutagatifu rero si ugukora ibikorwa  by’ubutwari ahubwo ni ukugira urukundo rwinshi buri munsi. Ubutagatifu ni ukubona Yezu buri munsi mu bandi.

Papa Fransisiko yibukije ko hari ubwo abantu batekerezako ko ubutagatifu ari ugokora ibintu bihamabaye byagatangaza cyangwa ko ari intego idashoboka idusaba gutandukana n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Oya, ubutagatifu, ni ukwemera kumurikirwa n’imbaraga z ‘urukundo rw’Imana. Ni ukutibagirwa ububasha bw’Imana ku buzima bwacu. ; ububasha bwa Roho Mutagatifu ku mibiri yacu, k’ubuntu bw‘Imana ku bikorwa byacu.

Papa yasabye ko aba batagatifu bashya icumi badufasha natwe kubasha gukunda kugeza ku ndunduro yo kwitanga natwe ubwacu. Abatagatifu bashya batubere urugero rwo kwitangira Ivanjili na bagenzi bacu, tudaharanira ikuzo ry ‘isi.

Papa yashoje avuga ko inzira y’ubutagatifu idafunze ahubwo ifunguriye bose kandi itangira igihe duhabwa batisimu. Buri wese rero mu babatijwe ahamagariwe guharanira ubutagatifu.

 

Amazina yabashyizwe mu rwego rw’abatagatifu uko ari icumi

  1. Titus Brandsma
  2. Devasahayam Lazare Pillai
  3. César de Bus
  4. Luigi Maria Palazzolo
  5. Giustino Maria Russolillo,
  6. Charles de Foucauld
  7. Marie Rivier
  8. Maria Francesca di Gesù Rubatto
  9. Maria di Gesù Santocanale
  10. Maria Domenica Mantovani

Umwanditsi :

Padiri Phocas Banamwana                       

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *