Kuri icy’icyumweru cya Asensiyo, tariki ya 29 Gicurasi 2022; Arkiyepisikopi yatashye kumugaragaro santrali ya Murambi yo muri paruwasi ya Rutongo.Arkiyepiskopi kandi yanahaye umugisha kiliziya nshya ya Santrali Murambi.
Santrali Murambi ibyawe na Santrali Mugambazi, iherereye muri Paruwasi Rutongo, Arkidiyosezi ya Kigali. Yiyongereye ku ma santrali 11 yari asanzwe agize Paruwasi Rutongo, yose hamwe akaba abaye 12. Yubatse mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ihana imbibi n’ama santrali Kirwa i Burasirazuba, Gitete i Burengerazuba, Mugambazi mu Majyepfo, Karambo na Kanyoni mu Majyaruguru.
Amateka agaragaza ko Santrali Mugambazi ariyo yabaye icyicaro cya mbere cya Misiyoni ya Rutongo, Paruwasi yibarutswe kubufatanye bwa za Misiyoni ebyiri arizo Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ari nayo yatanze igice kinini na Rulindo. Kiliziya ya mbere yasengerwagamo, irangwa n’umunara, ikirango cya Misiyoni, ugaragaza ko yatangiye mu 1943. Uwo munara wubakanwe na Kiliziya, nyuma y’aho Paruwasi yimukiye i Rutongo mu 1956, bihindurwamo amashuri akigirwamo kugeza uyu munsi. Twibutse ko na mbere y’uko yimuka, Kiliziya yakoreshwaga nk’amashuri yigirwamo, hagati y’icyumba cy’ishuri n’ikindi hagashyirwamo ibibambano (Rideaux) byavanwagamo igihe cyo gusenga hagahinduka Kiliziya Ntagatifu.
Mbere y’uko Misiyoni yimukira i Rutongo, Kiliziya y’i Mugambazi yari Chapelle ya Sainte Famille, hatari habaho ama Paruwasi n’ama Santrali. Ni ho Umuryango w’ababikira b’Abavisitation (La Communaté des Soeurs de la Visitation) watangiriye ubutumwa bw’abasangirangendo b’Abogezabutumwa bwa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti. Mu mazu bakoreragamo, hasigaye abiri. Uyu Muryango waje kwimukira i Rutongo bakurikiye iyimuka rya Misiyoni. Icyo gihe, himutse ababikira batatu b’abazungu bahabaga.
Kiliziya ikimara kwimukira i Rutongo, abakristu bose ni ho bajyaga gusengera bitewe n’uko muri icyo gihe, santrali zari zitaravuka. Bimaze kugaragara ko ari kure kandi bikavuna abakristu bajyagayo, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa Misiyoni Rutongo bugisha inama abakristu icyakorwa ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’urugendo rurerure bakoraga n’imvune zarukomokagaho. Mu gukemura icyo kibazo, inama z’imirenge (Imiryango remezo y’iki gihe) yaturukaga kure yemerewe kujya isengera ku Gicumbi cya Misiyoni i Mugambazi (aho Misiyoni yatangiriye), abakristu baturukaga kure, bongera kuhasengera. Nguko uko santrali Mugambazi yavutse.
Kuva yavuka kugeza ubu, santrali Mugambazi yagize abayobozi beza kandi bashimirwa ibyo bashoboye kugeza ku bakristu bayobowe n’imbaraga za Roho Mutagatifu. Mubyo bakoze by’ingenzi, harimo kwigisha abigishwa Gatigisimu babategurira guhabwa amasakaramentu, kwigisha gusoma no kwandika, kwita ku iterambere rya Roho n’iryumubiri, kongera no kwagura inyubako za Kiliziya, Kongera umubare w’abakristu, ……
Iyubakwa rya Kiliziya ya santrali ya Murambi, ni imwe mu mbuto z’ibimenyetso bya Yubile y’Imyaka 75 santrali Mugambazi imaze ishinzwe. Nyuma yo kubona ko hari ibibazo bibiri by’ingutu byari byugarije santrali Mugambazi birimo icy’ingendo ndende za bamwe mu bakristu bakoraga bajya gusengera I Mugambazi n’icy’ubucucike bwatumaga abakristu badakwira mu Kiliziya bigatuma bumvira Misa hanze aho bahuriraga n’ibigeragezo by’imvura n’izuba, abakristu bahisemo kwiyubakira iyi santrali kugira ngo ibafashe gukemura ibibazo byavuzwe. By’umwihariko, itabaye abakristu bafite intege nke zituruka ku zabukuru (abasaza n’abakecuru), uburwayi n’abacibwaga intege n’uburebure bw’urugendo rukorwa n’abajya gusengera I Mugambazi.
Amateka agaragaza ko atari ubwa mbere santrali Murambi ibayeho, ko yigeze kuhaba nyuma ikimukira i Mugambazi, none ikaba yongeye kugaruka ku ivuko. Mbere y’uko ama santrali ashingwa mu Rwanda, mu butaka bwa Kiliziya bwubatseho santrali Murambi, habanje ubwigishwa bwakorerwaga munsi y’igiti cy’inganzamarumbo cy’umunyinya. Mu bigishwa bahateguriye amasakaramentu, harimo Umucyecuru NYIRARUKABUZA Florida (ugeze mu zabukuru) wahigiraga amasakaramentu yo mu cyiciro cy’ababanza, wigishijwe na RWAMBARI Yohani. Haruguru y’aho bigiraga baje kuhubaka ishuri ry’ibirere ryigishijwemo na bamwe mu barimu barimo Paul BUBANJE na NIKODEMU. Iri shuri nyuma ryaje gusimburwa n’irisakajwe amabati ryakomeje kugeza mu mwaka w’amashuri 1978/1979. Hari icyumba cyimwe cy’ishuri kigiragamo abana b’umwaka wa mbere w’amashuri abanza, bigishwaga na MUJAWAMARIYA (Umukobwa wa Rusengo). Abahigiraga n’umwalimu wabo bimuriwe ku kigo cy’amashuri cya Mugambazi mu mwaka w’amashuri wakurikiyeho.
Nyuma yo korohereza abakristu bakajya basengera I Mugambazi aho kujya I Rutongo byaje bikurikira iyimurwa rya Misiyoni yari yarajyanwe I Rutongo, Ubuyobozi bwa Misiyoni bwariho icyo gihe bwafashe icyemezo cyo kuvana santrali I Mugambazi yimurirwa i Murambi, ahubatse Centrale Murambi, mu rwego rwo gufasha abakristu no kubagabanyiriza imvune zikomoka ku rugendo bakoraga baturutse kure. Ibi bishimangirwa n’ubuhamya bwuzuza
ubw’umukecuru wavuzwe haruguru bwatanzwe n’abantu batandukanye, barimoNYIRABAMBARI Rosarie, MUTABARUKA Augustin, KAKUZE Languida, TWAGIRIMANA Andre, BUGIRIMFURA Gregoire, RUGERINYANGE Innocent.
Muri icyo gihe, santrali iza I Murambi ivuye i Mugambazi, yayobowe na MANYENZI Boniface afatanyije n’abandi bari kumwe muri Komite barimo: BAGIZE Abdon na TWAGIRIMANA Andre.
Santrali yasubijwe i Mugambazi mu 1977 biturutse ahanini ku ibura n’ubukene bw’ibikorwa remezo, bituma isubizwa aho byari biri ugereranyije n’aho yarivuye. Nyuma y’imyaka 45 yimuriwe I Mugambazi, santrali Murambi igarutse aho yahoze i Murambi kuwa 29/05/2022, ahuzuye ingoro nziza iyibereye, itashywe na Nyirucyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Umushumba wa Archidiocese ya Kigali. Ni abakristu ba santrali Mugambazi bayiyubakiye ubwabo nk’ikimenyetso cya Yubulile y’imyaka 75 iyo santrali imaze. Mu mbuto z’ubukristu ziyikomokamo, harimo abana bayo babiri bayikomokamo babaye abasasedoti ba Nyagasani. Abo ni Padiri NIWENSHUTI Didier uvuka mu Muryangoremezo wa Gasambya na BIZIMENYERA Celestin ukomoka mu Muryangoremezo wa Murambi.
Abakristu ba Santrali Murambi barashima Imana cyane babinyujije ku Mubyeyi Bikiramariya Utabara abakristu. Iyi Kliziya ibaye igisubizo kirangiza burundu imvune z’urugendo barakoraga n’ikibazo cy’umubyigano muri Santrali Mugambazi yari yarabaye nto biturutse ku bwiyongere bw’Abakristu. By’umwihariko abanyantege nke barimo abageze mu zabukuru n’abarwayi barabyinira ku rukoma: bajyaga baza kuhaherwa Yezu bari bonyine, bikabatera agahinda ko kutifatanya n’abandi mu gutura Igitambo cy’Ukaristiya mu Misa, none barasubijwe kuko kuhagera biborohera. Imana ishimwe cyane.