Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 07/06/2026, muri Paruwasi yaragijwe Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya / RWANKUBA, yahahimbarije Yubile y’Isakramentu ry’Ukaristiya, mu myaka 50 (1976 – 2026) iyi Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe. Ni umunsi wahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Isakramentu Ritagatifu muri Kiliziya. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabahaye kuri uyu munsi yavuze ko Isakramentu ry’Ukaristiya ari ingabire ikomeye cyane Nyagasani yahaye abantu, kuko ikubiyemo ingabire zose.
“Bavandimwe kuri uyu munsi ngaruka mwaka w’Isakramentu ry’Ukaristiya Ntagatifu, tuje kwizihiza Yubile y’iri Sakramentu. Yubile aba ari ugusubiza amaso inyuma tugashimira Imana Ingabire yaduhaye muri iyi myaka 50 Arkidiyosezi yacu imaze ishinzwe. Ingabire y’Isakramentu ry’Ukaristiya ni yo ngabire ikomeye cyane Nyagasani yaduhaye, ikubiyemo izindi ngabire zose, ni yo dukesha n’izindi zose. Igitambo cy’Ukaristiya ubwacyo ni igikorwa cyo gushimira. Ukaristiya biga ugushimira. Ukaristiya Ntagatifu ni Yezu ubwe watwihaye, waduhaye ubuzima bwe, ngo tubeho ku bwe kandi abane natwe, gutyo muri we turi kumwe. Kuba rero turi kumwe tuba dufite imigisha yose n’ingabire zose atanga. Kuko tuba dufite ya soko y’ingabire yose n’imigisha yose”.
Yakomeje avuga ko Kristu atatanze ingabire imwe cyangwa ebyiri muri Ukaristiya, ahubwo ko we ubwe yihaye abantu, akabaha ubuzima bwe, muri we hakaba ariho hakubiye ingabire ze zose.
Nk’uko inama nkuru ya Vatican yabivuze, yavuze ko Ukaristiya Ntagatifu ari indunduro y’ibikorwa by’abantu byose by’ukurokorwa kwabo muri Kristu, ikaba n’isoko n’imbaraga z’ibikorwa byabo byose bakora mu guharanira kubana n’Imana no kuyihereza. Niyo ndunduro ikaba ari nayo soko y’ibikorwa byabo byose. Bikaba ari yo mpamvu iyi Yubile ari Yubile nkuru baje kwizihiza.
Yasobanuye ko kwemera Ukaristiya Ntagatifu bisaba ukwemera gukomeye, kwemera ko bari kumwe na Nyagasani muri Ukaristiya, ko ku Mana nta kidashoboka, bakizera ko Yezu Kristu ari mu Isakramentu ry’Ukaristiya Ntagatifu.
Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi agaciro Ukaristiya ifite muri Kiliziya, avuga ko ari yo itunze Kiliziya.
“Ngiyo Ukaristiya Ntagatifu rero, niyo itunze Kiliziya, niyo yubatse Kiliziya, niyo yubatse ukwemera k’umuryango w’Imana. Ukaristiya ni igitambo kidasesa amaraso Yezu akomerezamo igitambo cye ku musaraba dukesha umukiro. Yezu yamennye amaraso ye ku musaraba rimwe, ubundi mu gitambo cy’Ukaristiya agakomeza guturwaho igitambo n’Umusaserdoti wabiherewe ububasha, kuri rya Jambo rya Yezu, aho Yezu aba igitambo umusaserdoti mu bubasha ahabwa ku bwa Roho Mutagatifu, rya jambo rigahindura umugati umubiri wa Kristu, n’inkongoro ya Divayi amaraso ya Kristu. Ni uko Imana yagiye ikuraho ibitambo bisesa amaraso”.
Yabasabye kujya bakirana ukwemera n’urukundo Ukaristiya Ntagatifu, bakamenya amahirwe bafite muri yo, ndetse no mu gihe cyo guhabwa Yezu uri muri Ukaristiya bakajya bamuhabwa bamuhaye n’icyubahiro.
Yabasabye kandi, kujya bafata umwanya wihariye bakaza gushengerera Yezu uri muri Ukaristiya Ntagatifu bakamutura byose.
Ibi birori byo guhimbaza iyi Yubile y’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya byitabiriwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, abasaserdoti banyuranye bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI, abiyeguriye Imana banyuranye, inzego bwite za leta zahagariwe na Visi Mayor w’akarere ka GAKENKE, gaherereye mu ntara y’amajyaruguru, n’imbaga y’Abakristu bo hirya no hino muri Arkidiyosezi ya KIGALI basaga 7000.
Muri uku kwizihiza iyi Yubile kandi, banagize umwanya wo gushengerera Yezu uri mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, no gutambagiza iri Sakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya mu bakristu. Nyuma, Arkiyepiskopi aha umugisha imbaga yari ihateraniye akoresheje Isakramentu Ritagatifu ari nako abakristu bikoraho ikimenyetso cy’umusaraba.
Kuri uyu munsi kandi, abana basaga 400 baturutse mu ma Santrali anyuranye bahawe Isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere. Arikiyepiskopi yanashyikirije impano (Nk’urwibutso) abakristu 28 bamaze imyaka 50 bahawe isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere.
Insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe igira iti “URUGO IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.
Ibirori bya Yubile byabimburiwe no gufungura ku mugaragaro no guha umugisha Shapeli nshya y’ishengerera rihoraho, yubatse iruhande rwa Paruwasi y’iyi Paruwasi ya RWANKUBA.
Paruwasi yaragijwe Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya (Coeur Immaculé de Marie) /RWANKUBA yashinzwe mu mwaka 1947.
Muri uru rugendo rwo kwizihiza Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI mu byiciro binyuranye, biteganyijwe ko Yubile izakurikiraho ari Yubile y’Ubusaserdoti inafitanye isano n’iyi Yubile y’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, izizihirizwa muri Paruwasi ya Sainte Famille tariki ya 18/07/2026.








