KARAMA: HATANGIWE ISAKRAMENTU RY’UBUSASERDOTI N’UBUDIYAKONI MU MURYANGO W’ ABAFRANSISKANI

Kuri iki cyumweru tariki ya 02/08/2026, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Fransisko wa Asizi / KARAMA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye ibirori by’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku bari Abadiyakoni 2, n’Ubudiyakoni ku bari abafratri 5, bo muryango w’ Abafransiskani, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Mu butumwa bwe, Arkiyepiskopi yabanje kwibutsa ko Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka wa Yubile, Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Bityo ko Yubile aba ari umwaka wo gushimira Imana ingabire yabahaye muri iyi myaka 50.

Yavuze ko Ijamabo ry’Imana ryabibwe hano ryeze imbuto nyinshi z’abakristu b’imena, baba abariho, ari n’abatabarutse, mu muryango w’Imana abantu bose bahuriyemo: abakiri mu rugendo hano ku isi, abageze mu ihirwe ry’ijuru, n’abandi basabira bakiri mu isukuriro, ingo z’abakristu zubatse iyi diyosezi, abiyeguriye Imana imbuto ikomeye y’Ijambo ry’Imana ryabahaye ukwemera n’urukundo bakitangira ubutumwa bwa Kiliziya, n’abasaserdoti bishimira.

Arkiyepiskopi, yavuze ko uyu mwaka ari umwaka w’ingabire zikomeye Ubusaserdoti. Avuga ko uhereye ubwo Arikidiyosezi ya KIGALI yizihizaga Yubile y’ubusaserdoti kugeza ubu. Arkidiyosezi ya KIGALI imaze kunguka abasaserdoti bashya 14, ndetse n’abadiyakoni 14.

Muri ibi byishimirwa, yavuze kandi ko, ikindi gishimishije ari uko mu RWANDA hakiri abato biyegurira Imana, kuko ugereranyije no mu bihugu byazanye Ivangili bagenda bacyendera, bityo bakaba bahamagarirwa nabo gukomeza aho bageze, kuko iyo umuntu amaze gukura atakibashije yunganirwa n’urubyaro, urubyaro nirwo rukomeza umurage yabashyikirije.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko umuryango nk’uyu w’Abafransiskani ari umuryango ufite ubutumwa bwo kogeza Ivangili ku isi. Bityo bakaba bashimira Imana izi ngabire zikomeye z’Ubusaserdoti.

“Natwe rero ngo murabo 28: 14 bapadiri 14 abadiyakoni, nakuga ngo ni amayobera y’Imana, 14 ni abacu hano muri Arkidiyosezi ya KIGALI, abadiyakoni 8 n’abapadiri 6 ni aba diyosezi  tugikeneye gukora ubutumwa, hano iwacu natwe ntabwo twihagije. Iyi paruwasi ya KARAMA kugira ngo ishingwe n’uko twabonye abapadiri, n’izindi Paruwasi hirya no hino. Ariko nanone ntabwo twikunda, nanone abo bandi 14: Abadiyakoni 6 n’abapadiri 8 ni abamisiyoneri, bazajya kwamamaza inkuru nziza hirya no hino ku isi. Umuryango nk’uyu w’Abafransiskani ni umuryango uba ufite ubutumwa bwo kogeza Ivangili ku isi. Tukaba rero dushimira Imana kuri izo ngabire zikomeye mu busaserdoti, kandi dusaba ngo Nyagasani akomeze guhamagara abato bagane Imana, baza mu Kiliziya, kugira ngo badufashe mu kwamamaza inkuru nziza, kuko imyaka ireze ariko abasaruzi ni bakeya”.

Yashimiye kandi uruhare rw’abafransiskani mu myaka 5 ishize bamaze bageze muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Mu myaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze nabo bashyizeho ikivi cyabo, ndetse banagira uruhare mu kumenyekanisha Mutagatifu Fransisko wa Asizi wabashinze. Bikaba byabaye na mahire ko ibi birori byahurira no ku mwizihiza isabukuru y’imyaka 800 uyu Mutagatifu amaze avutse mu Ijuru. Ikaba ari Ingabire bishimira bungutse muri Arkidiyosezi ya KIGALI, cyane cyane kubagezaho umurage n’ubutumwa bwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi.

Ibi, byanahuriranye kandi n’umunsi w’imbabazi za Asizi. Mutagatifu Fransisko wa Asizi azwiho kuba intumwa y’amahoro. Azwiho kuba umubibyi w’amahoro. Iki kikaba ari ikintu gikenewe cyane mu gihugu, kubera amateka abantu banyuzemo, yasize ibikomere byinshi n’imitima ishavuye, amahoro n’Imana, amahoro n’umuntu ku giti cye, kwiyunga n’amateka ye, kwiyunga na we ubwe, amahoro n’abandi. Mutagatifu ni intumwa y’amahoro yubatse amahoro ku isi kugeza n’ubu ng’ubu.

Ku bw’izi mbabazi za Asizi, Arkiyepiskopi yasabye ko na Paruwasi ya KARAMA yamuragijwe ikwiye kugira uruhare mu gusakaza aya mahoro n’izi mbabazi, bakaba igicumbi cyabyo, bagafasha n’abandi kurushaho kumenya imbabazi n’amahoro bye.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yabasabye kandi gukomeze kwamamaza no kumenyekanisha uyu Mutagatifu w’amateka akomeye, ukenewe muri iki gihe cya none. Aho isi icyeneye amahoro.

“Paruwasi ya KARAMA rero yaragijwe Mutagatifu Fransisko, mukomeze kwamamaza no kumenyekanisha uyu Mutagatifu w’amateka akomeye, ukenewe muri iki gihe cyacu, icyo cy’amahoro. Mu kwezi kwa cumi hari inama tuzajyamo ndetse na Nyirubutungane Papa Lewo mu gusaba amahoro ku isi. Aho Mutagatifu Fransisko yarengaga imbi z’ibihugu, ndetse n’imyemerere n’amadini, akajya mu yandi madini, akajya mu bayisilamu cyane cyane, aho habagaho amacakubiri akomeye cyane cyane, akababwira ati twese turi abavandimwe. Kandi ubwo buvandimwe ntibwagarukiraga ku bantu gusa, ndetse no ku biremwa”.

Yibukije ko ku bw’iyo mpamvu, kugeza ubu hari isengesho rihuza abakuru b’amadini akomeye ku isi, kuko indangagaciro y’amahoro abantu bose bayihuriyeho.

Yashimiye cyane kandi uko Abafransiskani bakomeje kwakira n’abato bakabatoza uyu murage mwiza Mutagatifu Fransisko yabasigiye, bakabatoza inzira yo kwiyegurira Imana no kuba abamisiyoneri. Ashimira cyane kandi Abahawe Ubusaserdoti n’Ubudiyakoni, kuko batajijinganyije kwitabira umuhamagaro wa Nyagasani, bakitanga batitangira. Abasaba gushinga ikirenge mu cya Mutagatifu Fransisco, kugira ngo ubutumwa bwe n’umurage we bakomeze kuwusakaza hose.

Abahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti ni abari abadiyakoni: Diyakoni Gaspard NKUNDIMANA, OFM (wa Paruwasi ya KIBIRIZI, muri Diyosezi ya BUTARE), na Diyakoni Janvier IZABAYO, OFM (KAMPANGA / RUHENGELI). 

‎Abahawe Ubudiyakoni ni abari abafratri: Fratri Dieudonnee MIBURO, OFM (Busiga / NGOZI), Fratri Fulgence UWERA, OFM (MAYANGE / KIGALI), Fratri Theoneste UWIRINGIMANA, OFM (BUSOGO / RUHENGELI), Fratri Sylvain HAKIZIMANA, OFM (MABAYI / MABANZA), na Fratri Japhet MUGENZARAKIZA, OFM (KAYONGOZI / BUYIGI).

Muri aba bahawe Ubudiyakoni harimo n’uwahoze ari uwo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

‎Paruwasi ya KARAMA yashinzwe mu gihe cya COVID-19 mu mwaka 2021, nyuma yo kubona ko aka gace Kiliziya iherereyemo kagenda gaturwa cyane.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.