Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, avuga ko nyuma y’uko abana bamaze kwakira Roho Mutagatifu mu isakramentu ry’Ugukomezwa ari ho hava umuhamagaro.
Ibi, yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 09/08/2026, mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya / MUNANIRA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, aho yanatanze Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 220 babiteguriwe b’iyi Paruwasi.
Arkiyepiskopi, mu butumwa yahatangiye, yavuze ko nyuma y’uko abana bamaze kwakira Roho Mutagatifu mu isakramentu ry’Ugukomezwa ari ho hava umuhamagaro.
“Nishimiye kuba naje gutanga iri sakramentu ry’Ugukomezwa, aha ngaha muri aba bana umuhamagaro niho uva. Bamaze kwakira Roho Mutagatifu, no gukomera mu kwemera, bagahabwa ubutumwa bwo kumubera abahamya. Bana rero mwahawe Roho Mutagatifu ubu ni ugutangira gutekereza uti Mana ubutumwa wandemeye ni ubuhe? Umugambi umfitiye ni uwuhe? Muherekezwa n’abapadiri muri ya miryango ya agisiyo Gatolika. Ndabashimira ko mubizirikana kandi biragaragara mu rubyiruko rwa hano, imiryango ya agisiyo Gatolika ni yo ikomeza kubarera, no kubakomeza mu kwemera, kugira ngo badatakarira mu birombe bya hano (aho bacukurira amabuye y’agaciro), tukazongera guhura nabo bashyingirwa, badaheruka Kiliziya”.
Arikiyepiskopi, yavuze ko cyane cyane mu miryango ya agisiyo Gatolika harimo groupe vocationnelle. Aha abapadiri n’abiyeguriye Imana, abasaserdoti batanyuze mu iseminari ntoya, biga mu yandi mashuri, abakobwa biga mu mashuri hirya no hino, itsinda rya groupe vocationnelle basengana, ribafasha guhabwa amahugurwa, bagaherekezwa bafashwa gushishoza, ariho hava umuhamagaro, by’umwihariko w’abiyeguriye Imana, n’abasaserdoti, ndetse n’ingo nziza.
Umuhamagaro w’ibanze wa benshi ni ukubaka urugo rwa gikristu. Aha hakiyongeraho n’umuhamagaro Imana iba yaragennye ku muntu wese wiyumvamo kuba yakwiha Imana, akaba umusaserdoti.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko nyuma yaho abana bahawe isakramentu ry’Ugukomezwa ari gihe cyiza cyo kubiba imbuto y’umuhamagaro mu bana. Anabashimira intambwe Paruwasi imaze gutera mu kubyara abasaserdoti n’abiyeguriye Imana mu gihe gito imaze ivutse.
“Iki rero nicyo gihe cyiza cyo kubiba imbuto y’umuhamagaro muri aba bana. Nkashimira rero cyane ukuntu Paruwasi nshya, ari abasaserdoti yaje isanga, (…) mukaba mumaze kuduha abasaserdoti 5: ari abavutse mbere ikiri Santrali ya RULI, n’abavutse muri iyi myaka noneho mumaze kuba Paruwasi. Ukibaza rero ngo niba muri iyi myaka 4 MUNANIRA imaze gutanga abasaserdoti 5, mu gihe kiri imbere izaba ihiga andi ma Paruwasi kugira umubare munini w’abasaserdoti. Ubwo ntituvuze abiyeguriye Imana bashiki bacu bahavuka, nabo mujye mugerageza kuduha imibare, kugira ngo twifatanye gushimira Imana uwo muhamagaro. Uwo muhamagaro utangirira hano basaserdoti, babikira mwibuke wa munsi muhabwa Roho Mutagatifu mukomezwa. Aho ngaho, niho ya mbuto itangira kugaragarira y’umuhamagaro”.
Arkiyepiskopi, yanashimiye cyane kandi, ababyeyi, kuko mu rugo ari ho Kiliziya y’ibanze. Abashimira uruhare bagira mugutoza umwana kumenya Imana kuva akiri muto, umwana agakura azi urukundo rw’Imana, ari umukristu ufite ukwemera kutajegajega, akaba ari hano imbuto y’umuhamagaro ihera. Ingo za gikristu ni nazo imiryangoremezo yubakiyeho. Iyo ingo zikomeye, zubaka n’umuryangoremezo ukomeye.
Ibi, bikaba binajyana n’uko insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe irimo guhimbaza uyu mwaka mu byiciro binyuranye igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”. Asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye mu kurera abana, kuko urugo barutegerejeho byinshi.
Yavuze kandi ko mu rugo ariho CARITAS ihera. Atanga urugero nk’iyo umubyeyi agemuriye umuturanyi we mu bitaro cyangwa se agaha ifunguro abana be basigaye mu rugo bonyine umubyeyi wabo ari mu bitaro. Avuga ko aha ari ho umwana yigira ibikorwa by’impuhwe n’urukundo. Ubutabera n’amahoro kandi niho byubakirwa (aho nk’iyo umwana akoshereje cyangwa ahuguje mugenzi we ibye umubyeyi amukosora amusaba gusaba imbabazi mugenzi we, n’ibindi), aho umubyeyi amutoza kubaha uburenganzira bw’abandi. Ibi bituma akura ari urugero rwiza mu bo bakorana cyangwa abaturanyi.
Iyo ababyeyi bita ku iterambere, kwizigama, kudasesagura, kwirinda ubusinzi, kwita ku basheshe akanguhe: kubakunda no kububaha, n’ibindi, abana baba babibona bagakura babikurikiza.
Yibukije ababyeyi gutegura abato babarinda ubwomanzi no gusamara muri iki gihe, usanga hari abiyandarika n’ingeso mbi: ubusinzi, ubusambanyi, guterwa inda zimbura gihe aho usanga umwana yabaye umubyeyi w’undi mwana. Niyo mpamvu urugo barutegerejeho byinshi kandi Kiliziya yifuza kuba hafi y’ingo.
Paruwasi ya MUNANIRA yashinzwe tariki ya 25/09/2022, ibyawe na Paruwasi ya RULI. Ifite abakristu 10 400, bibumbiye muri Santrali 3: MUNANIRA (ifite imiryangoremezo 53), GITONDE (ifite imiryangoremezo 25), MBILIMA (ifite imiryangoremezo 40, gusa yo irafunze), imiryangoremezo yose hamwe ni 118 n’impuzamiryangoremezo 40.









