Ababikira bo mu muryango wa Bikira Mariya Umwamikazi wo ku musozi wa Karumeli, kuri uyu wa mbere tariki ya 17/08/2026, bafunguye ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 50 bamaze bakorera ubutumwa mu RWANDA no mu BURUNDI, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, Arkiyepiskopi yanakiriye amasezerano ya burundu y’ababikira 7 bo muri uyu muryango, mu birori byabereye muri Paruwasi ya RILIMA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Abo babikira 7 ni: Mama Angelique MUKESHIMANA, Mama Emelite AKIMANIZANYE, Mama Claudine UWOYIREMEYE, Mama Marie Chantal MUKAMANZI, Mama Petronile NYIRAMAYIRA, Mama Constantine UWANYIRIGIRA, na Mama Magnifique NZOYISABA.
Muri uku kwizihiza ibi birori by’impurirane, Arkiyepiskopi yasobanuye ko uyu munsi wabahurije hamwe mu rwego rwo gushimira Imana ku bw’ingabire nyinshi yabahaye binyuze muri uyu muryango, birimo aya masezerano bakoze uyu munsi ahuza n’iyi Yubile, bikabafasha kurushaho kuyishimira mu buryo bw’umwihariko.
Yongeyeho ko umuryango w’abiyeguriye Imana uba ari ingabire y’umwihariko Roho Mutagatifu aha Kiliziya, ndetse ikaza isubiza ikibazo Kiliziya iba ifite, ikaza ari igisubizo.
“Padiri mukuru ndamushimira uko yagiye atwereka imiryango y’abiyeguriye Imana inyuranye, ari iy’iri muri iyi Paruwasi, ya RILIMA, ari n’abandi mwitabiriye ubu butumire. Umuryango w’abiyeguriye Imana uba ari ingabire y’umwihariko Roho Mutagatifu aha Kiliziya mu mateka yayo, Ingabire iza isubiza ikibazo Kiliziya iba ifite, ikaza ari igisubizo. Buri muryango w’abiyeguriye Imana rero uba ari ingabire ya Roho Mutagatifu dushimira Imana iba ihaye Kiliziya mu mateka yayo mu gusohoza ubutumwa”.
Bityo, uyu mwanya barashimira Imana byumwihariko iyi ngabire y’uyu muryango w’aba babikira b’abakarumelita b’umusozi wa Karumeli, kuko ari ingabire yabagezeho nabo muri Kiliziya mu RWANDA nyuma y’imyaka 100, nk’uko byagaragajwe n’amwe mu mateka maremare y’uyu muryango bagejejweho, byumwihariko uyu muryango ugishingwa kugeza ubu mu myaka 50 umaze ukaba ari umwaka w’umwihariko, Arkiyepiskopi abashimira ubutumwa bakoze muri iyi myaka kugeza n’ubu ng’ubu bagikora.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane uyu muryango uruhare ifite muri Kiliziya bakoresheje Ingabire yabo y’umuryango yo kwita ku buzima, kuko Roho nzima ikenera umubiri muzima.
“Kiliziya aho igeze hari ubutumwa 3 iba ifite: icya mbere ni ukwamamaza inkuru nziza, kumenyesha abantu urukundo Imana yaduhishuriye muri Yezu Kristu, kwemera Yezu Kristu no kubatizwa na bo bakaba abakristu, ariko ikajya n’ubundi butumwa bubiri, inking zikomeye za Kiliziya mu butumwa bwabyo: ubutumwa bwo kwita ku buzima, kuko Roho nzima ikenera umubiri muzima, ari byo rero ubutumwa bw’ubuvuzi, kubungabunga ubuzima, dushimira iyi ngabire Imana yahaye uyu muryango, kadutabara hano bari bakenewe, kugira ngo twite ku buzima bwa Roho no ku mubiri. Roho itekanye, umubiri muzima. Ubutumwa bwa gatatu bukaba uburezi. Kuko misiyoni aho yageraga habanzaga kuba n’ishuri. Mu gitondo bakiga gusoma no kwandika, nimugoroba bakiga gatigisimu, bakigira kubatizwa. Abakristu bakabatizwa bazi gusoma no kwandika”.
Uburezi ni urufunguzo rubafungurira bwa bumenyi, ndetse kandi ibi bikunganira n’ubuvuzi, kuko mu burezi ari ho hava amaboko afasha mu kubungabunga ubuzima (abaganga), mu burezi niho hava abafasha kurera (abarimu) bakigisha abandi, ndetse ni naho hava umuhamagaro w’abiyeguriye Imana.
Uburezi nibwo bubyaye kandi nibwo butegurira n’ubundi butumwa bwose, bwaba: umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, baba abarimu bigisha, baba n’abaganga bavura abantu.
Arkiyepiskopi, yashimiye cyane kandi uyu muryango w’ababikira b’abakarumelita ko baje ari igisubizo gikomeye ku butumwa bwa Kiliziya, kuri Kiliziya yari iri mu gushinga imizi.
Yaboneyeho no kubibutsa ko Arikidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka wa Yubile. Avuga ko aba babikira ba karumeli baziye igihe, bakagira itafari bashyira kuri Kiliziya, kuko babaye aba fondatrice ba Arkidiyosezi ya KIGALI. Ibi, bikaba bigaragaza ukuntu Roho Mutagatifu yumvise amasengesho n’amarira yabo, akaboherereza izi ntumwa.
Umuryango w’ababikira ba Bikira Mariya Umwamikazi wo ku musozi wa Karumeli ukomoka mu gihugu cya ESPAGNE, ariho washinzwe ku isi tariki ya 06/03/1891. Uvuka ari umwe mu mashami agize umuryango wa Karumeli.
Wazutse ufite impano yo kwita ku buzima bw’isengesho, umubano wa kivandimwe, kwitangira abandi aho Nyagasani abatuma, byose bakabikora mu bwicishe bugufi bushingiye ku Ivangili ya Yezu Kristu.
Kugeza ubu, mu RWANDA uyu muryango uhafite ingo 6, n’urugo rumwe riri mu gihugu cy’u BURUNDI.
Ababikira kavukire: bo mu RWANDA, BURUNDI na KENYA bagize uyu muryango bagera kuri 54.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yanacanye urumuri rwa Yubile arushyikiriza Mama mukuru w’umuryango, na we arushyikiriza Mama mukuru wo mu karere k’u RWNDA n’u BURUNDI, na we arushyikiriza abakuru b’ingo, kugira ngo nabo bazarshyikirize abavandimwe babana muri Kominote.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
