Muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa KIBEHO / NKANGA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/08/2026, ku ncuro ya mbere habereye ibirori by’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku wari Diyakoni 1, Ubuhereza 6, n’ubusomyi 4, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Ibi birori, byitabiriwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, igisonga cya Arkiyepiskopi Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, abafurere, abiyeguriye Imana banyuranye, n’imbaga y’abakristu. Abasaserdoti batandukanye, abiyeguriye Imana, inzego bwite za leta zahagarariwe n’umuyobozi w’umurenge wa RWERU iyi Paruwasi iherereyemo, Polisi y’u RWANDA, n’imbaga y’abakristu.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwe bwe yabanje kubibutsa ko Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka wa yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ukaba ari umwaka w’umugisha ukomeye. Bityo ko bishimiye kuza kwifatanya Paruwasi ya NKANGA banabonera no kwizihiza iyi yubile mu cyiciro cy’ubusaserdoti ku rwego rwa Paruwasi. Abifuriza kugira Yubile nziza.
Yavuze ko uyu mwaka wa Yubile Imana yabahaye umugisha, ibaha impano y’Abasaserdoti 6, ndetse na 5 bo mu muryango w’abiyeguriye Imana bose hamwe bakaba ari 11. Aba bakaba barahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti ubwo hizihizwaga Yubile y’Ubusaserdoti ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, muri Paruwasi ya Sainte Famille ku wa gatandatu tariki ya 18/07/2026.
Arkiyepiskopi wa KIGALI yabashimiye kandi imbuto yeze ku ijambo ry’Imana ryabibwe muri Paruwasi ya NKANGA, rikera imbuto z’abakristu benshi bashimishije, imbuto z’ingo z’abakristu, zikababyarira abasaserdoti n’abiyeguriye Imana.
“Ariko Padiri Theoneste watuzanye hano, tukavuga ngo NKANGA ni umwihariko, nibwo bwa mbere ibonye umusaserdoti, kugira ngo rero tubashimire iyi mbuto ikomeye yeze ku ijambo ry’Imana ryabibwe hano nka rya rindi Nyagasani atubwira mu Ivangili ryahuye n’ubutaka bwiza rikera imbuto 30, 60, 100, rikera imbuto z’abakristu benshi bashimishije, imbuto z’ingo z’abakristu, zitubayrira n’abasaserdoti n’abiyeguriye Imana, imbuto z’abiyeguriye Imana, ababikira, ndetse hari n’abo twagiye duhura bari mu butumwa mu mahanga, none nkanga ikaba yeze n’imbuto y’Ubusaserdoti. Ndagira ngo muntiza amashyi dushimire cyane Imana yo idutoramo abasaserdoti. Ni iyo mpamvu rero twifuje kuza kugira ngo tubyizihirize hano”.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, yashimiye cyane kandi Padiri Théoneste wabahurije muri iyi Paruwasi ya NKANGA, amusaba gukomera kuri Kristu, no kunga ubumwe na we, akamubera amaboko akoresha gukiza abantu.
“Ndagira ngo nshimire na nyirubwite waduhurije hano Padiri Théoneste, mwumvise ijambo ryiza yatugejejeho, imigabo n’imigambi afite, mubwire gukomeza ubutumwa bwe, gukomera kuri Kristu, kunga ubumwe na Kristu, ukamubera amaboko akoresha gukiza abantu, ukamubera ijwi akoresha muguhumiriza abantu no kubaremamo ukwizera. Iyo wunze ubumwe na Kristu nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira ati “ubu si njyewe uvuga ni Kristu uvuga muri njye, si njyewe ubikora ibi ni Ktistu ubikora muri njye, ni we unkoresha”. Icyo gihe wera imbuto nyinshi kandi nziza”.
Yamusabye kandi gukomera kuri Kristu mu isengesho no kuzirikana Ijambo ry’Imana, nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli avuga ukuntu Nyagasani yamuhaye igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu aramubwira ati “tamira, utapfune. Uko yatapfunaga yumvaga biryoshye”. Arkiyepiskopi akomeza avuga ko Ijambo ry’Imana iyo umuntu aryakiriye mu buzima bwe akaridijera rimuha ubuzima, na we akonsa abakristu, abasangiza ku ijambo ry’umukiro, n’umugisha w’Imana. Aboneraho no kubifuriza kuzagira ubutumwa bwiza.
Iyo umu Fratri arangije umwaka wa mbere wa Tewolojiya mu iseminari nkuru ya NYAKIBANDA, (iherereye muri Diyosezi ya BUTARE), ahabwa igice cy’Ubusomyi. Iki gice aba afite ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imanaz, no kurisobanurira abakristu.
Iyo arangije umwaka wa Kabiri ahabwa igice cy’Ubuhereza. Umuhereza aba ateye intambwe yegera alitari (“Altar”), ashobora guhereza abasaserdoti, abadiyakoni n’abepiskopi kuri Aritari mu mirimo yo gutura igitambo cy’Ukaristiya, aba ashobora gufasha umusaserdoti watuye Igitambo cy’Ukaristiya guhaza abakristu, kubagezaho Ukaristiya Ntagatifu, aba ashobora, aba ashobora gutumwa kugemurira abarwayi Isakramentu ry’Ukaristiya, ndetse no kuba yayobora umuhimbazo haba hari Isakramentu akaba yanahaza abakristu.
Iyo umu Fratri arangije umwaka wa gatatu ahabwa ubudiyakoni.
Iyo arangije umwaka wa kane ahabwa Ubusaserdoti.
Uwahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti ni uwari Diyakoni Théoneste NSHIMIYIMANA.
Abahawe ubuhereza ni 6: Fratri Alexandre NIYONGABIRE (wa Paruwasi ya RUSASA), Fratri Bobola Odal UWAYUBU (RUSASA), Fratri Casimir NKUNDAKWIRAMUTSA (RULI), Fratri Derrick RWEMA (KANOMBE), Fratri Jean d’Amour MBONYINTWALI (RWANKUBA), na Fratri Pacifique NDIKUMANA (MAYANGE).
Naho mu cyiciro cy’abahawe ubusomyi abo ni 4: Fratri Blaise Pascal RANGIRA (wa Paruwasi ya MUSHA), Fratri Evergiste DUSINGIZIMANA (RUTONGO), Fratri Festus IRADUKUNDA (NYAMIRAMBO), na Fratri Ildephonse IMANIRAKIZA (RULINDO).
Paruwasi ya NKANGA yashinzwe tariki ya 15/09/2012, na Nyiricyubahiro Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ibyawe na Paruwasi ya RILIMA. Iherereye mu karere cy’icyenurabushyo ka NYAMATA.
Kugeza ubu, ifite abakristu basaga 10 893 babarizwa muri Santrali 4: NKANGA, MWENDO, KIVUSHA, na NYIRAGISEKE, ari nayo Padiri mushya avukamo. Aba bakristu kandi bibumbiye mu miryango remezo 118, impuzamiryangoremezo 33, n’ingo 2263.
Kuva Paruwasi ya NKANGA yashingwa ni ku ncuro ya mbere ibyaye umusaserdoti. kuva yashingwa kandi imaze kwakira abapadiri 11 bayikoreyemo ubutumwa.
Paruwasi ya NKANGA iherere kandi mu murenge wa RWERU, akarere ka BUGESERA, intara y’Iburasirazuba.
Uwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
