Kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Gicurasi 2022, ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali hizihijwe icyumweru cy’uburezi gatolika. Ibirori byabereye muri paruwasi ya Rulimdo, mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo/ Rukingo. Ibirori by’umunsi byabimburiwe no gusura ndetse no gutambagizwa ishuri rya Rukingu. Nyuma hakurikiyeho igitambo cya Misa cya yobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Insanganyamatsiko yayoboye icyumweru cy’uburezi yagiraga iti: Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete. Muri ibi birori kandi hamuritswe inyubako ivuguruye irererwamo abana babana n’ubumuga iri muri santrali ya Gashinge.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda yashimangiye ko Kiliziya Gatolika izakomeza guharanira gutanga ubumenyi buherekejwe n’uburere buboneye , hagamijwe gutegura umuntu wuzuye ndetse no kubaka ejo heza h’Igihugu cyacu. Arkiyepiskopi yanasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira uburezi bw’abana babana n’ubumuga. Arkiyepiskopi yasabye kandi ababyeyi guteza imbere uburezi bushingiye k’umuryango kuko ariwo musingi. Ababyeyi basabwe kandi gufata umwanya bagatega abana amatwi .
Ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi byitabiriwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, washimiye Kiliziya Gatolika uruhare runini igira mu burere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda ndetse n’uruhare rwayo muguteza imbere ireme ry’uburezi. Guverineri yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, bakirinda kurangara ndetse bakirinda imyitwarire mibi. Guverineri yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, kubatoza imyifatire myiza irangwa n’urukundo kandi bakabarinda amakimbirane yo mu rugo kuko ai intandaro y’imyigire mibi y’abana. Guverineri yashoje asaba Kiliziya gukomeza kugira uruhare muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato, gutoza abana isuku, gusubiza abana mu ishuri ndetse no kurwanya inda zitateganyijwe ndetse n’umuco wo kubungabunga ibidukijije.
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Tuyisenge Jean Claude

Arkiyepiskopi asuhuza abayobozi bitabiriye ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi

Bwana Sina Gerard nawe yitabiriye ibirori

Abanyeshuri bahaye impano Arkiyepiskopi

Umutambagiro