Umwarimu ushoboye kandi ushobotse

IyI ni insanganyamatsiko y’umwiherero w’abarimu bigisha mu kigo cy’amashuli yisumbuye cya Munyana (GS Munyana), kiragiza Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi. Padiri Alphonze Dusengumuremyi wayoboye uyu mwiherero ku wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 mu kigo cy’amashuli kiragiza Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi,  yasesenguye iyi nsanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi : “Umwana ushoboye kandi  ushobotse” maze ayigereranya n’umwarimu n’ubutumwa bwe.

Padiri yasobanuye ibigaragaza umwarimu ushoboye ndetse n’iby’ushobotse.

Padiri ati :

1) Umwarimu ushoboye ni umwarimu wumva neza ibyo agomba kwigisha kandi akamenya kubitanga.

2) Umwarimu ushoboye ni uzi gutegura isomo rye kandi agashingira ku ntego igaragaza neza icyo isomo rye  rigamije.

3) Umwarimu ushoboye ni ubanza kwiga kandi agahora yiga mbere yo kujya kwigisha abandi ” Teacher is a permanent students”.

4) Umwarimu ushoboye ni  umwarimu umenya gutegura abana no gukoresha ubumenyi aba abahaye mu buzima busanzwe, ubwabo bwite, imiryango yabo na sosiyete muri rusange “On étudie pour la vie / Science sans conscience n’est qu’une ruine de l’âme. 

5) Umwarimu ushoboye ni umenya gukurikirana no gusuzuma ko ibyo aha abanyeshuri babyitaho, babyumva neza kandi bakabikoresha mu buzima bwabo.

6) Umwarimu ushoboye ni uwigirira icyizere (professionalisme).

7) Umwarimu ushoboye ni utanga umusaruro mwiza ategerejwejo.

 

Padiri Alphonse yakomeje ikiganiro cye abasobanurira noneho ibigaragaza umwarimu ushobotse.

1) Umwarimu ushobotse ni uwibwiriza (ownership).

2) ni ukorana n’abandi (collaboration)

3) ni utanga amakuru (communication)

4) ni uri SMART muri byose na hose n’igihe cyose.

5) ni uwiyubaha kandi akubaha n’abandi

6) ni ukunda uwo akorera, akamureberaho kandi akamwubahisha

7) ni ugira uruhare rufatika mu iterambere ry’aho akorera

8) ni uwitabira neza gahunda zose nziza zigendana n’indangagaciro za Kiliziya.

9) Umwarimu ushoboye kandi ushobotse ni “bandebereho”. Uwo mwarimu ahuriweho n’indangagaciro zifasha abantu kugira impinduka nziza kandi akagira uruhare mu kubaka isi nziza kandi nawe agaterwa ishema n’umurimo akora kandi agahorana amizero yo kuzahura na Nyagasani kubera imirimo yakoze kandi agakora neza nka Nyagasani.

Gukora umurimo wawe neza ni urufunguzo rufungurira ijuru. Ntihazagire ugusuzugura mwana wanjye (reba 1 Tim 4, 12-16).

Abarimu bitabiriye uyu mwiherero 55 bigisha abanyeshuli 987 bishimiye iyi gahunda y’icyumweru cy’uburezi gatolika. Bifuje ko n’abarimu ubwabo bajya bazirikanwaho buri gihe nk’uko byagenze uyu munsi maze nabo bakumva ko bibareba. Bagize bati : ” Nk’uko dushaka kurera umwana ushoboye kandi ushobotse natwe twifuza kuba umwarimu ushoboye kandi ushobotse”.

 

Padiri Léodegard Niyigena,

Padiri Mukuru wa Paruwasi Munyana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *