Incamake y’ubuzima bwa Musenyeri Nicodème NAYIGIZIKI

 Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu mwaka w’i 1929 muri paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi. Yahawe isakramentu rya batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa isakramentu ry’ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi. Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943. Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu mwaka w’i 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.

Ubutumwa bunyuranye yakoze

–        1959  Vicaire muri paruwasi ya Kibungo, anashinzwe amashuri Gatolika

–        1963  Vicaire  muri paruwasi ya Rutongo

–        1964  Vicaire muri paruwasi Cyeza na Vicaire muri paruwasi Mutagatifu  Mikayile

–        1966  Padiri Mukuru wa paruwasi  Sainte Famille

–        1976  Umuyobozi w’Iseminari nto ya Saint-Paul

–        1979  Padiri Mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayile

–        1995  Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

–        1997  Padiri Mukuru wa paruwasi Musha

–        2007  Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile

–        2016  Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

–        17/7/2019   Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

–        5/8/2020     Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

–        10/8/2021   Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

–        5/10/2022   Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

Musenyeri Nicodeme Nayigiziki yitabye Imana tariki ya 4 Nyakanga 2023, i saa munani n’igice zo mu rucyerera. Yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko, n’imyaka 64 ahawe isakramentu ry’ubupadiri.

Musenyeri Nicodème Nayigiziki, ruhukira mu mahoro.

 

Kigali, Ku wa 4/7/2023

Ubunyamabanga bwa Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply