Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu mwaka w’i 1929 muri paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi. Yahawe isakramentu rya batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa isakramentu ry’ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi. Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943. Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu mwaka w’i 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.
Ubutumwa bunyuranye yakoze
– 1959 Vicaire muri paruwasi ya Kibungo, anashinzwe amashuri Gatolika
– 1963 Vicaire muri paruwasi ya Rutongo
– 1964 Vicaire muri paruwasi Cyeza na Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile
– 1966 Padiri Mukuru wa paruwasi Sainte Famille
– 1976 Umuyobozi w’Iseminari nto ya Saint-Paul
– 1979 Padiri Mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayile
– 1995 Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
– 1997 Padiri Mukuru wa paruwasi Musha
– 2007 Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile
– 2016 Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
– 17/7/2019 Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
– 5/8/2020 Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
– 10/8/2021 Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
– 5/10/2022 Ikiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
Musenyeri Nicodeme Nayigiziki yitabye Imana tariki ya 4 Nyakanga 2023, i saa munani n’igice zo mu rucyerera. Yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko, n’imyaka 64 ahawe isakramentu ry’ubupadiri.
Musenyeri Nicodème Nayigiziki, ruhukira mu mahoro.
Kigali, Ku wa 4/7/2023
Ubunyamabanga bwa Arkidiyosezi ya Kigali