« Abantu nibisubireho bidatinze bagarukire Imana « : Paruwasi ya Nkanga yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2022, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda, yifatanyije n’abakristu ba paruwasi ya Nkanga, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, paruwasi imaze ishinzwe. Arkiyepiskopi yanatashye kumugaragaro inzu mberabyombi ya paruwasi. Yari n’umunsi wo kwizihiza Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kibeho, waragijwe paruwasi ya Nkanga. Abakristu ba Nkanga banifatanyije n’Arkiyepiskopi wizihije imyaka ibiri, amaze ahawe ubukaridinali. Igitambo cya Misa cyabimburiwe no guha umugisha inzu mberabyombi ya paruwasi Nkanga.

Arkiyepiskopi afungura inzu mberabyombi ya paruwasi

Mu nyigisho yatanze mu gitambo cya Misa, Arkiyepiskopi yavuze ko kuva muntu yitandukanyije n’Imana ntabwo Imana yamutereranye ahubwo yateguye umugambi wo kumucungura. Kugira ngo yuzuze uwo mugambi, Imana yagiye yifashisha abantu banyuranye . Muri abo harimo abahanuzi nka Izayi, Yeremiya, Ezekiyeli… Abahanuzi bose bahamagariraga abantu gukomera ku isezerano Imana yagiranye n’Abakurambere babo uhereye kuri Aburahamu. Ku ndunduro Imana yohereje Umwana wayo Yezu Kristu, abyarwa na Bikira Mariya, ariwe waje I Kibeho mu Rwanda, aduhishurirako ari “Nyina wa Jambo”. Iri zina rigaragaza umwanya Bikira Mariya afite mu mugambi wo gucungura muntu. Aho Bikira Mariya ari mu ijuru akomeza kudusura nkuko yabikoze I Kibeho. Umubyeyi aza aje kutuburira kuko ababona tugenda dutera umugongo ugushaka kw’Imana. Umubyeyi rero iyo abona tutakira urukundo rw’Imana biramubabaza, akaza kudusaba kugarukira Imana: “Nimwicuze, Nimwicuze, Nimwicuze, inzira zikigendwa, kuko isi imeze nabi”. Mu rugendo rwo gutunganira Imana, Bikira Mariya adusaba gukomera ku isengesho kugira ngo tubashe kurangiza ugusha kw’Imana. Bikira Mariya ati:  Nimusenge, munyiyambaze, muvuge ishapule kuko nshaka kubafasha. Paruwasi yitiriwe Bikira Mariya, Mwamikazi wa Kibeho ituma twongera kuzirikana ubutumwa Umubyeyi yaje atuzaniye

Arkiyepiskopi aha umugisha inzu mberabyombi ya paruwasi

Uhagarariye abakristu ba paruwasi ya Nkanga,yavuze ko ibirori by’uy’umunsi ari mpurirane:

  • Isabukuru y’imyaka 10 paruwasi ya Nkanga imaze ishinzwe
  • Umunsi mukuru w’Umutagatifu paruwasi yiyambaje: Bikira Mariya, Mwamikazi wa Kibeho
  • Gutaha inzu mberabyombi ya paruwasi Nkanga
  • Isabukuru y’imyaka ibiri Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda amaze ahawe ubukaridinali.

Uhagarariye abakristu yavuze ko urugendo rwa Sinodi ku kugendera hamwe rwakozwemu byiciro byose by’abakristu. Muri iyi myaka icumi, paruwasi ya Nkanga yageze kuri byinshi harimo:

  • Ishuri ry’ubwigishwa
  • Inzu mberabyombi ya paruwasi
  • Ishuri ryisumbuye(G.S BATIMA)
  • Imiryango ine y’abihayimana
  • Kubaka inyubaka ya Santrali ya Kivusha
  • Bakoze kandi urugendo nyobokamana muri paruwasi ya Rilima ari nayo yababyaye, ikaba iri no mu mwaka wa yubile y’imyaka 50.

 

Padiri mukuru wa paruwasi ya Nkanga , yashimiye Arkiyepiskopi wa Kigali, waje kwifatanya nabo guhimbaza isabukuru y’imyaka 10, amushimira kandi ko ababa hafi. Padiri mukuru nawe yavuze ko kuri uyu munsi bongera kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya I Kibeho: Ndi Nyina wa Jambo”. Yongeye kwibutsa ingingo zingenzi zikubiye mu butumwa bwa kibeho: Kwisubiraho bidatinze, kugarukira Imana, Kwicuza; Gusenga ubutarambirwa no gusabira isi kugira ngo ihinduke; kubaha amategeko y’Imana; ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri; Agaciro k’ububabare mu mibereho no mu buzima bwa gikristu; gusenga ubutitsa nta buryarya; kubaha no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya; Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya; Kubaka Shapeli ya Bikira Mariya I Kibeho;Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya.

Mu ijambo yagejeje ku bakristu nyuma y’igitambo  cya Misa, Arkiyepiskopi yashimiye Imana mbere na mbere kubw’imyaka 10 paruwasi imaze. Yashimiye Imana ko yanasanze akavura karaguye, abashishikariza gukomeza gutera ibiti kuko bituma turushaho kubona imvura. Arkiyepiskopi yasabye abakristu ba Nkanga kwirinda abahanurabinyoma bateye cyane cyane itsinda ry’intwarane ryaje gutura muri iyi paruwasi.

Arkiyepiskopi yibukije abakristu ko turi mu rugendo rwa Sinodi ku kugenderahamwe. Abibutsa ko tariki ya 4/12/2022 tuzasoza sinodi ku rwego rwa Arkidiyosezi. Sinodi yatweretse ko ubutumwa bwose bwa Kiliziya bugomba guhera mu rugo. Arkiyepiskopi yibukije ko uyu mwaka, inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yawugeneye kuzirikana k’uburezi. Arkiyepiskopi yashimiye ko muri paruwasi babonye abihayimana babafasha mu burezi. Koko abana nibo Kiliziya y’ejo, tubatoze ukwemera kugira ngo amatara yabo ahore yaka. Yasabye ababyeyi kureba uruhare rwabo mugutuma  urubyiruko ruba ikibazo aho kuba igisubizo. Dukeneye urubyiruko rushobotse kandi rushoboye.

Arkiyepiskopi aha umugisha abaje gushimira Imana
Itorero rya paruwasi Nkanga

Padiri mukuru wa paruwasi Nkanga afatanya na Arkiyepiskopi gukata umutsima w’isabukuru y’imyaka 10
Chorale yaririmbye Misa

Umwanditsi

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply