« Patronage » ni ihuriro rihuza abana mu biruhuko binini by’umwaka, aho abana bahurizwa hamwe bagahabwa inyigisho zitandukanye za Kiliziya, bakanidagadura.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 nzeri 2022, kuri Paruwasi ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho NKANGA, hashojwe ku mugaragaro « patronage » ku rwego rwa Paruwasi. « Patronage » ni ihuriro rihuza abana mu biruhuko binini by’umwaka aho abana bahurizwa hamwe bagahabwa inyigisho zitandukanye za Kiliziya, bakanidagadura. Patronage yari ifite Intego igira iti : « Abana turi inshuti za Yezu na Mariya, dukunda Kiliziya n’abasaserdoti bayo ». Abana bagiye bahurira kuri santrali zabo bafite gahunda ikurikira: hatangizwaga isengesho, hagakurikiraho inyigisho mu byiciro uko ari bitatu (icya mbere ni abana biga mu kiburamwaka n’abataratangira ishuli bitwa « Utunyange », icya kabiri ni icy’abana biga kuva muwa mbere kugera muwa gatatu bitwa « Ibisamagwe », icyiciro cya gatatu ni abana biga kuva muwa kane kuzamura bitwa « Intare »). Nyuma yo gufata inyigisho mu byiciro hakurikiragaho kwidagadura. Dore imikino yakinwaga: umupira w’amaguru, udutenesi, gusimbuka umugozi, gukina agati, gukina biye n’ibindi. Twatangiraga saa tatu tugasoza saa sita tuvuga Indamutso ya malayika. « Patronage » yitabiriwe n’abana bagera 500. Mu gusoza bakaba bahuriye hamwe kuri Paruwasi. Iryo huriro ryatangijwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri ushinzwe ubutumwa bw’abana muri Paruwasi.
Mu nyigisho ye, Padiri ushinzwe ubutumwa bw’abana yabasabye kujya barangwa n’isengesho aho bari hose cyane cyane bagiye kurya, bagiye kuryama ndetse bakaniragiza Imana mu gitondo bayisaba ngo iyobore intambwe zabo uwo munsi wose. Mu gusoza « Patronage », abana bahawe udutabo two gusoma, hanahembwa abana bitwaye neza muri buri santrali uko ari enye.Hanahembwe kandi Impuzamiryangoremezo ebyiri ku rwego rw’abana (utugoroba) zabaye iza mbere ku rwego rwa Paruwasi.
Abafratri bari baruhukiye muri paruwasi ya Nkanga, Théoneste DUSABIMANA na Fiston IRADUKUNDA basezeye ku bana ku mugaragaro, bababwira kuyoborwa n’isengesho aho bari hose kandi inyigisho bigishijwe babasabye kuzishyira mu bikorwa. Mu ijambo rye, uhagarariye komisiyo y’abana muri Paruwasi yashimiye abana n’abafatanyije nabo, anabibutsa ko nubwo « patronage » ishojwe ariko utugoroba tw’abana two tuzakomeza gukora, abashishikariza kujya batwitabira, yanababwiye umushinga babafitiye wo gushyiraho korali y’abana. Mu ijambo rye, Padiri yashimiye buri wese witabiriye, yashimiye mpuza zabaye iza mbere, anabwira mpuza zarushije izindi ku rwego rwa Paruwasi ko bakomeza kuba ku isonga, anasaba izindi mpuza ko umwaka utaha baharanira na bo kuba aba mbere.
Umwanditsi:
Fratri Théoneste DUSABIMANA.