Buri mwaka Arkidiyosezi ya Kigali itegura urugendo nyobokamana I Kibeho, mu byiciro byose by’abakristu: abana, urubyiruko abakuru ndetse n’andi matsinda anyuranye y’abakristu.Urugendo nyobokamana ruheruka rwakozwe umwaka ushize ku wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, rwitabirwa nabwo n’abakristu barenga 7000. Urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu i Kibeho, ni umwanya mwiza abakristu bongera kuzirikana ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yatangiye I Kibeho abuha Abanyarwanda n’abakristu b’isi yose.
Dore ingingo z’ingenzi zigize ubwo butumwa:
–Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana.
-Abantu bagomba gusenga ubutarambirwa basabira isi kugira ngo ihinduke kuko imeze nabi cyane ikaba igiye kugwa mu rwobo.
-Bikira Mariya afite agahinda kenshi kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Kuko badohotse ku muco mwiza, bakishora mu ngeso mbi bishimisha mu kibi no guhora bica amategeko y’Imana.
-Abantu nibashishoze cyane kuko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
-Abantu nibamenye agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho gikristu.
-Abantu nibasenge ubutitsa basabira isi kandi nta buryarya kuko benshi batagisenga n’abasenga ntibabikore uko bikwiye. Bityo abasenga nibabitoze abandi kandi banabikore mu mwanya w’abatabikozwa.
-Abantu nibubahe kandi biyambaze Umubyeyi Biki
-Abantu nibavuge ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.
-Bikira Mariya yifuje kubakirwa Ingoro y’urwibutso i Kibeho.
-Abakristu nibasenge ubutitsa basabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere.
https://archdioceseofkigali.org/bana-nimwumvire-ababyeyi-muri-nyagasani-kuko-ari-byo-bikwiye-ef-61-urugendo-nyobokamana-i-kibeho-rwabana-bo-muri-arkidiyosezi-ya-kigali/
Dore gahunda y’umunsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023 i Kibeho
8h30- 10h00 : KWAKIRA NO GUTARAMIRA BIKIRA MARIYA
10h00-10h30 : IKIGANIRO KU BUTUMWA BWA KIBEHO
10h30 : KWITEGURA MISA
10h45 : UMUTAMBAGIRO
11h00 : MISA NTAGATIFU
13h00 : UBUTUMWA BUNYURANYE
13h25 : GUHA UMUGISHA IBIKORESHO BY’UBUYOBOKE
13h30 : GUHA URUMURI PARUWASI IZATEGURA UMWAKA UTAHA
13h40 : UMUGISHA USOZA
Urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali mu rugendo nyobokamana i Kibeho