Abakristu ba Arkidiyosezi ya Kigali (abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki) bazakora urugendo nyobokamana i Kibeho ku wa gatandatu taliki 26 Kamena 2021. Ibyo byasohotse mu ibaruwa yo ku wa 09 Kamena 2021 Igisonga cy’Umwepiskopi, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, yandikiye abapadri bakuru bose. Musenyeri yagaragaza ko ari icyifuzo cya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, nyuma yo kubona icyifuzo cya benshi cyo gukora urwo rugendo nyobokamana.
Urugendo nyobokamana Kibeho 26 juin 2021