Photo 2020
Ijambo Umulayiki (laïc ) riva ku rindi ry’Ikigereki laikos, rivuga umuntu uri muri laos ari byo kuvuga abantu (peuple), ndetse ahubwo “abantu b’Imana”. Ubu muri Kiliziya, umulayiki, ni umuntu wese wabatijwe, ariko akaba atari mu nzego za Kiliziya nyobozi (abepiskopi, abapadri n’abadiyakoni) kandi ntabe mu miryango y’abihayimana.
Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri (Vatikani II) yateye intambwe igaragaza ko abalayiki ari abantu bari mu buzima busanzwe, ni ukuvuga abakristu babaho ubuzima bwa Kristu mu isi ya buri munsi. Ubutumwa bwabo bukaba ubwo gutagatifuza ibiremwa no guharanira kuba abakristu kurushaho, ari ko bakoresha ibyo biremwa mu gushaka kw’Imana (Lumen Gentium). Mu buryo bugaragara, ubwo butumwa bwabo bwari bwaragiye busobanurwa mbere yaho.
Abalayiki ni ingingo za Kiliziya ku buryo bwuzuye, bakaba basangiye umuhamagaro wo kwitagatifuza n’abandi bakristu (abepiskopi, abapadri, abadiyakoni n’abihayimana), ni ukuvuga kugira umubano w’abantu n’Imana. Ibyo bakora babikora nk’abantu bafite ubwigenge mu bwitange bubaranga, aho kuba abakozi ba Kiliziya nyobozi. Babikesheje Batisimu, ni ingingo z’umuryango w’Imana ari wo Kiliziya, ubutumwa bwabo babukorera mu isi, mu mirimo no mu butumwa butandukanye. Ubutumwa bw’abalayiki ni bugari, kuko bafite imirimo muri Kiliziya ijyanye n’ubuyobozi, ukwigisha n’ukwitagatifuza muri iyo Kiliziya nyine.
Kanda hano ( CEAL Livret français-anglais 2021 (1) ), wisomere ubutumwa bugenewe abalayiki muri 2021, mu Gifransa no mu Cyongereza. Kanda hano (CEAL IKINYARWANDA ) ubusome mu Kinyarwanda