Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myiteguro yo guhimbaza ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku nshuro ya 52

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yatangije Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, kuri uyu wa 03 Kamena 2021, muri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo.

Uyu munsi kandi  ukazakurikirwa n’ibindi birori byo guhimbaza iri koraniro ry’ukaristiya rya mbere mu Rwanda ku Cyumweru  tariki ya 18 Nyakanga 2021 saa tanu za mugitondo (11h00).

Atangiza iri koraniro,Nyiricyubahiro Cardinal yibukije Abakristu ko Ukaristiya ari Isakramentu ry’urukundo n’ubwitange bya Kristu watwitangiye ku musaraba. Urwo rukundo rutera urufite kubahiriza amategeko no kuba indahemuka, cyane mu gihe cy’ibitotezo, dore ko ukurikiye Yezu Kristu byuzuye atabura no guhura n’ibigeragezo.

Nyiricyubahiro Cardinal yasobanuye ko Yezu Kristu ari isoko y’imbaraga z’ubukristu n’ubutwari bwaranze Abahowe Imana b’Ibugande. Ukaristiya bahabwaga yabateraga kubana na Kristu ubakomeza. Bityo natwe twabareberaho, ubukristu bwacu bukera imbuto zikomoka ku buhamya bw’abahowe Imana kuva mu ntangiriro za Kiliziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *