Mama Mimina Quarta na Mama Anathalie Mukagatana ni ababikira bo mu muryango w’Abaseleziyani b’imitima mitagatifu ya Yezu na Mariya (Institut des Sœurs Salésiennes des Sacrés Cœurs) dukunze kwita abasimalidone, umuryango ufite za Kominote (ingo) no mu Gihugu cy’u Rwanda.
Bombi batuye mu rugo ruri i Nyamirambo, ahari n’ishuri ry’uwo muryango wabo. Nk’uko ari yo ngabire (charisme) yabo, iryo shuri rirera abana barimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Byabaye impurirane nziza, kuko kuri uyu wa 04 Kamena 2021, Kiliziya yanahimbazaga Mutagatifu Filipo Smaldone wabashinze
Mama Mimina Quarta na Mama Anathalie Mukagatana bahimbarije iyo Yubile mu Gitambo cya Missa cyatuwe, guhera i saa yine z’amanywa, na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, akikijwe n’abapadiri baringaniye.

Mama Mimina Quarta na Mama Anathalie Mukagatana bahimbaje Yubile y’myaka 25 bamaze biyeguriye Imana, bamwe mu bana barera bahabwa amasakramentu y’ibanze
Ikoraniro ryari ryiganjemo ababikira bagenzi b’abahimbaza Yubile n’abana barererwa mu ishuri tumaze kuvuga. Mu isengesho rya Yubile rishimangiwe n’irya Nyiricyubahiro Cardinal, abo babikira babiri bongeye kwemerera Imana kuba indahemuka ku masezerano bagiranye na yo, ari yo y’ubusugi, ubukene no kumvira.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Cardinal yavuze ko “Imana ikiza abantu ikoresheje abandi”, bityo n’abana bafite ubumuga barerwa n’umuryango w’Abaseleziyani b’imitima mitagatifu ya Yezu na Mariya bakaba bafashwa n’Imana ikoresheje aba babikira, mu gihe kuri iyi si hari abandi bantu basuzugura ufite ubumuga, bakamunnyega se, bakamunena cyangwa bakamufata nk’umuntu utuzuye. Ikibabaje n’uko hari igihe bikorwa n’imiryango yabo.
Nyiricyubahiro Cardinal yashimye Mutagatifu Filpo Smaldone wakiriye ingabire iva ku Mana, yo gufasha abana nk’aba, kugira ngo babane n’abandi bantu, bige, basenge kandi batere imbere. Iki gikorwa cye cyatangiye mu kinyejana cya 19, ubwo yifashishaga abakobwa bumva bafite umuhamagaro wo gufasha abantu nk’aba.
Abaseleziyani b’imitima mitagatifu ya Yezu na Mariya bafasha aba bana mu marenga ya gihanga, kugira ngo babashe kumvikana n’abandi ( maze amarenga agarenga kuba amarenga gusa, bikabaha kumvikana byuzuye), bakabafasha mu myigire no kwisanzura muri rusange. Yasabye ko dukomeza gusabira aba babikira bahimbaza Yubile by’umwihariko ndetse na bagenzi babo muri rusange, kugira ngo bakomere kuri ubwo butumwa bw’ingirakamaro, tutibagiwe n’abana baharererwa, bo bazabyaza amatalenta Imana yabahaye ayandi.
Yagarutse ku Ijambo ry’Imana ryasomwe mu Missa, yerekana ko Imana ari yo ya mbere mu gutabara abantu (Iz 35, 1-8a.9b-10), Yezu we akaba yarabigaragaje akiza abantu ibibazo bikomeye birimo no gukiza ufite ubumuga bwo kutumva no kudedemanga (Mk 7, 31-37), maze abamukunda na bo bakaba bashyira imbere urukundo, kuko urukundo rurangwa no kwitangira abandi ( 1 Kor 13,1-7).
Nyiricyubahiro Cardinal yabatije abana 13, bose bafite bwa bumuga, maze hamwe n’abandi bateguwe, bahazwa Ukaristiya bwa mbere.
Mama Mimina Quarta ( unahagarariye {Déléguée} Mère générale muri Afurika; ni ukuvuga muri Bénin, Tanzaniya n’u Rwanda; akaba n’umukuru w’urugo rwa Nyamirambo) na Mama Anathalie Mukagatana, tubature iyabahanze ikanabaha kuyiyegurira mu muryango w’Abaseleziyani b’imitima mitagatifu ya Yezu na Mariya.

Mama Mimina Quarta ( unahagarariye {Déléguée} Mère générale muri Afurika; ni ukuvuga muri Bénin, Tanzaniya n’u Rwanda

Mama Mimina Quarta yahawe impano na bagenzi be

Misa ihumuje bafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda ndetse n’abandi ba Padiri babakikije

Mama Anathalie Mukagatana yishimiye impano nawe yahawe na bagenzi be

Nyiricyubahiro Cardinal yavuze ko “Imana ikiza abantu ikoresheje abandi”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamirambo nawe yitabiriye ibi birori

Abana bahawe amasakramentu y’ibanze
Amafoto: Archevêché
